Kepler, ni umuryango w’Abanyamerika ukorera mu Rwanda, utanga amasomo ya Kaminuza binyuze mu bufatanye na College for America, gahunda yatangijwe na Southern New Hampshire University mu rwego rwo gutanga amasomo bitabaye ngombwa ko ugera ku ishuri.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe kwakira abanyeshuri bashya muri Kepler, Uhirwa Sylivia, yavuze ko abanyeshuri bize muri iki kigo bahabwa na Southern New Hampshire University, impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelor degree).
Ati “Kepler ntabwo ari kaminuza ahubwo ni Umuryango ukorana na kaminuza yo muri Amerika. Hano muri Kepler tuba dufite abarimu baza kubigisha buri munsi, n’andi masomo bahabwa mu buryo bw’iya kure binyuze muri College for America.”
Uhirwa avuga ko intego ya Kepler yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2013, ari ugufasha abarangije amashuri yisumbuye ariko ntibabashe gukomeza kaminuza kubera amikoro.
Ibi Kepler ibikora binyuze mu nguzanyo ihabwa umunyeshuri uza kuhiga, nyuma y’uko we n’umubyeyi we basinye amasezerano yemeza ko bazishyura mu gihe cy’imyaka itanu uhereye igihe aboneye akazi. Kwemererwa kuhiga ariko umuntu asabwa kubanza gukora ikizamini.
Umunyeshuri watsinze ikizamini cyo kwiga muri Kepler yishyurirwa amafaranga y’ishuri, icumbi n’ibimutunga ndetse agahabwa ibihumbi 20Frw buri kwezi byo kwifashisha mu tundi tubazo. Udafite mudasobwa nawe ayihabwa ku nguzanyo, byose akabyishyura amaze kubona akazi.
Uhirwa yagize ati “ Ibi bitanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu kuko umunyeshuri yiga atuje, ndetse akazasohoka afite ubumenyi bukenewe koko ku isoko ry’umurimo. Ikindi biha amahirwe na wawundi ubona ko afite ubushake bwo kwiteza imbere ariko akazitirwa n’ubushobozi buke.”
Kepler itanga amasomo arebana n’ubucuruzi arimo; Bachelor of Arts in Communications, Bachelor of Arts in Management na Bachelor of Arts in Healthcare Management, byose byigwa mu gihe cy’imyaka itatu.
Kuva yatangira mu 2013, Kepler imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abantu 166 barimo abize mu ishami rya Kigali n’iriri mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi.
Muri bo 139 bafite akazi ndetse harimo n’abihangiye imirimo bakomeje guteza imbere igihugu.
Kwandika abanyeshuri bashya bifuza kwiga muri Kepler bizarangira ku itariki 31 Ukuboza 2018.
Ukeneye ibisobanuro birambuye ku bisabwa ngo wemererwe kwiga muri Kepler wasura urubuga rwabo www.kepler.org cyangwa ukabahamagara kuri +250789773042.
Ushobora no kujya aho Kepler ikorera Kimironko-Zindiro urenze gato aho bita kwa Mushimire.







Ibitekerezo 0