00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera abanyarwanda bemeraga Imana imwe: Uko ubumwe bw’abanyarwanda bwasenywe n’abakoloni

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 October 2022 saa 07:12
Yasuwe :

Muri iki gihe abatuye u Rwanda basengera mu madini n’amatorero atandukanye bitewe n’imyemerere yabo ariko hari bamwe usanga bavuga ko utemera nka bo azarimbuka akajya ikuzimu mu muriro utazima kubabarana ubuziraherezo na Satani wagomeye Imana.

Iyo wumvise abantu batekereza batyo ushobora kugira ubwoba ukaba wakwibaza idini cyagwa itorero wakwerekezamo kugira ngo utegure ejo hazaza hawe uzajye mu Ijuru gusangira n’abera ku byiza Imana yabateguriye birimo kuba mu mazu meza, kurya amatunda, kunywa amata n’ubuki, ukazarya no ku kimasa cy’umushishe ugasomeza vino nshya nk’uko bamwe babyemeza nk’ababiteyeho akajisho.

Ibi ni ibyo kwitondera ndetse no gushishoza kuko urebye nabi wasanga igice kinini cy’ubuzima bwawe ukimaze uzenguruka mu madini warabuze aho uturiza bitewe n’abakubwira ko Kiriziya ari imwe itunganye, abavuga ko ugomba kwakira agakiza, abagusaba kubahiriza isabato, abagusaba gukurikira intumwa y’Imana Muhamad [Imana imuhe amahoro n’imigisha] n’abagusaba ibindi nko guhamya Yehova bitewe n’uko bashaka ko ukurikiza imyemerere yabo.

Umwe mu nshuti zanjye aherutse kumbwira ko ku mu myaka ye 32 y’amavuko amaze kuba umuyoboke w’amadini atatu kandi iryo arimo kuri ubu naryo abona azarivamo.

Yavuze ko avuka yasanze ababyeyi be basengera muri Kiriziya Gatolika akuriramo ahabwa amasakaramuntu arimo kubatizwa, guhabwa ukarisitiya no gukomezwa. Nyuma yaho ageze mu mashuri yisumbuye yabitekerejeho asanga ababyeyi be barayobye maze yerekeza muri pentekote aho yita mu barokore.

Ati “Nasanze ari ahantu heza hasengera abantu bakijijwe kandi bakora ibikorwa by’urukundo numva ngomba guhindura idini.”

Mu barokore yamazemo imyaka itandatu maze ahura n’Abahamya ba Yehova baramwigisha bituma acengerwa n’inyigisho zabo mu gihe kigera ku mwaka bamaze bamugenderera kenshi, maze yiyemeza kwifatanya nabo kuzajya kuba mu Isi nshya bonyine bangana n’ibihumbi 144, iby’Ijuru rizajyamo abera aba abiteye umugongo atyo.

Mu kiganiro twagiranye nk’inshuti namubwiye ko numva nabyandikamo inkuru maze avuga ko ntacyo bitwaye kandi mbishatse n’amazina ye nayashyiramo. Gusa si ngombwa kuko sicyo kigenderewe.

Yavuze ko kuri ubu ari Umuhamya wa Yehova ariko imyaka igera ku 10 abimaze mo yasanze nta dini Imana igira ku Isi.

Ati “Urumva ko navuye muri Gatolika nkajya mu Barokore nkabatizwa bwa kabiri ndetse nkaba ndi mu Bayehova. Icyo maze kubona ni uko mu madini yose baba bafite inyungu bagamije kandi z’iby’Isi ariko bajya gusenga bakatubwira ko iwacu ari mu Ijuru. Nigeze no gushaka kujya kuba Umudivantisiti ariko ndabireka.”

Inama agira abantu ni uko bakundana bakunda ubumwe, bagafashanya naho ibyo gutandukana bashingiye ku myemerere bakabireka.

Kera mu Rwanda byari bimeze bite?

Amateka y’u Rwanda yerekana ko mbere y’umwaduko w’Abazungu, Abanyarandwa bose bagiraga imigenzo imwe bagasenga Imana y’i Rwanda kandi bakayizera.

Imwe mu ntwaro abakoloni bifashishije mu gukoloniza u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ni amadini n’imyemerere. Aha birumvikana ko iyo umuntu yajyaga mu idini itandukanye n’iy’umuvandimwe we, batangiraga kutumva ibintu kimwe bikaba intandaro yo kudatahiriza umugozi umwe bikagera aho bahinduka abanzi. N’ubu biracyariho!

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, akunze kugaruka ku mateka y’u Rwanda akanayasesengura nk’umuhanga, by’umwihariko akagaragaza uko hambere Abanyarwanda bari bunze ubwe ku buryo byagoye n’Abazungu b’abakoloni kubacamo ibice ubwo bazaga kubakoloniza.

Mu kiganiro yahaye abarimu bo mu Ntara y’Amajyepfo cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ku wa 18 Nzeri 2022 yagaragaje uko abakoloni basanze u Rwanda.

Yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike cyane bya Afurika basanganye ubumwe kandi butajegajega. Basangana abanyarwanda imigenzo n’imigenzereze imwe hose mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bemeraga Imana imwe, Imana y’i Rwanda bakayihuriraho. Murabizi mu migani ko ‘yirirwa ahandi igataha i Rwanda’ kandi ikaba ari yo ibaha gutunga no gutunganirwa, bakabihuriraho bose.”

Iyo migenzi irimo ko iyo umuntu apfuye atazima ahubwo ajya mu yindi Si kandi akajya akomeza gufasha abo asize, imigenzo yo guterekera, kubandwa n’iyindi.

Avuga ku mugenzo wo guterekera yasobanuye ko Abanyarwanda bumvaga ko abakurambere babo n’ubwo bapfuye hari indi Si bagiyemo kandi bazakomeza kugira uruhare mu buzima bwabo bityo bakabiyambaza ngo babasabire ku Mana.

Ati “Murumva ko ibyo byari bigamije ikintu cyiza, byatumaga Abanyarwanda bakomeza kwibuka abakurambere babo ariko no gukomeza kurera abato. Urwo ni urugero mfashe rw’imyemerere, abazungu baraje batwumvisha ko iyo migemnzo ari mibi, bayiha n’izina ngo ni imigenzo ya gipagani.”

Abazungu ngo bahise bazana amategeko yabo arimo ayo bise ‘amategeko y’Imana’ bagamije gusenya ibyo basanze no kwigarurira abayoboke kugira ngo babone uko babumvira.

Uburyo bwa mbere bwakoresheje n’Abamisiyoneri kugira ngo inyigisho zabo zumvikane kandi Imana yabo yo mu Ivanjiri iyobokwe ni ukwiyegereza abatware n’inzego z’ubuyobozi bakabanza kubahindura bakayoboka kugira ngo n’abaturage bayoboke.

Iya kabiri ni ukureba imigenzo basanze ishobora kubangamira gahunda zabo bakagenda bayisenya buhoro buhoro kugeza igihe isibanganiye.

Dr Bizimana ati “Nyuma aho bitanakunze bakoresheje uburyo bw’imbaraga bakagaba ibitero bakajya kwica abanze kuyoboka. Ibyo ntibyabaye mu Rwanda riko hari ibihugu byabayemo.”

Yasobanuye ko aho mu Rwanda byatandukaniye n’ahandi ari uko Abamisiyoneri n’abakoloni bakoranye hamwe mu guhindura imyemerere y’Abanyarwanda.

Nta gushyamirana kw’amoko kwabayeho mu Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu.

Dr Bizimana yavuze ko mbere y’uko abazungu bagera mu Rwanda bakarukoloniza, nta gushyamirana hagati y’amoko byari byarigeze bibaho kuko ayo moko ntacyo yari atwaye Abanyarwanda.

Asobanura amateka yavuze ko abazungu bagera mu Rwanda basanze rwaraguwe kuruta uko rungana ubu, rufite ubuyobozi bw’igihugu [Umwami] abatware b’ingabo, abatware b’ubutaka, abatware b’umukenke n’abandi bafasha igihugu mu miyoborere.

Ubwo buyobozi ngo bwari bwarishyiriweho n’abanyarwanda bashingiye ku muco wabo babwiyumvamo kandi bakabwubaha.

Gusa yavuze ko kuba Abanyarwanda bariyumvaga mu buyobozi bwabo bitavuze ko hatari ibibazo.

Ati “Aho muhumve neza, kuba Abanyarwanda bariyumvaga mu buyobozi bwari buhari mbere y’uko abakoloni baza, ntibivuze ko hatari ibibazo. Ahantu hose hari abantu haba ibibazo, nta hantu haba sosiyete ngo habure ibibazo.”

Dr Bizimana yavuze ko mbere y’uko abazungu baza mu Rwanda, nta na rimwe higeze habaho ibibazo by’ubushyamirane hagati y’amoko.

Ati “Ariko nta na rimwe mbere y’uko abazungu baza mu Rwanda higeze habaho ibibazo by’ubushyamirane hagati y’amoko; oya nta na rimwe. N’ikigeze kubaho abantu bakarwana ku Rucunshu ni abarwaniraga ubutegetsi. Ntabwo ari abaturage muri rusange basubiranyemo. Icyitwa isubiranamo ry’abaturage hagati y’icyiciro kimwe n’abandi byazanywe n’abakoloni.”

Nyuma y’uko Abanyarwanda bigishijwe amacakubiri hashingiwe ku moko ya Hutu, Tutsi na Twa batangiye kumva ko batandukanye ndetse bivamo urwango no kwicana bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyamara amateka atwereka ko kera Abanyarwanda bose biyumvaga nk’abavandimwe.

Kugeze ubu hari n’abakitandukanya n’abavandimwe babo cyangwa inshuti bitewe n’uko badahuje imyemerere ikomoka ku madini yazanywe n’abakoloni. Sobanukirwa ukwemera kwawe!

Abakoloni b'abazungu bamaze kugera mu Rwanda bagize uruhare mu gusenya ubumwe bw'abanyarwanda
Umwami Musinga ni umwe mu bamaganye cyane uburyo abakoloni bari batangiye gucamo abanyarwanda ibice, bamucira ishyanga agwa hanze y'igihugu
Mbere y'ubukoloni, Abanyarwanda baharaniraga gushyira hamwe, umwami agafatwa nk'umuntu udasanzwe ufite inshingano zo guhuriza hamwe abaturage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages