Mu mpera z’ukwezi gushyize abakozi b’Ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo, basabye ubufasha bwo kubaka icyumba cy’aho bakorera inama y’akazi, ubwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima bw’ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima yabasuraga, bavuga ko bizabafasha mu kunoza akazi kabo.
Ndagijimana Enéas umuganga muri ibi bitaro, yavuze bafite ikibazo cyo gukora inama mu gihe cy’imvura, kuko nk’iyo iguye hari igihe banyagirwa bitewe n’uko bayikorera mu kirongozi hagati y’amazu avurirwamo.
Ibi ngo bituma hari n’igihe bakora hashobora kugira uwumva ibyo bavuga, bityo bakaba bakumva amabanga y’akazi atabagenewe.
Umunyambanga wa Leta ushinzwe ubuzima bw’ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Anita Asiimwe, agezwaho iki kibazo yabasabye kuzagira ubufatanye mu kubona icyumba cy’inama mu rwego rwo kunoza akazi kabo.



















TANGA IGITEKEREZO