Byombi byubatswe mu mushinga mugari witwa ‘Kibeho Modern Market and Car Parking’ ugamije guteza imbere Nyaruguru mu bijyanye n’ibikorwaremezo.
Mu bihe bishize mu Karere ka Nyaruguru nta soko rya kijyambere bagiraga ku buryo abacuruzi bakoreraga ahantu hadasobanutse; abagenzi bagategera imodoka mu muhanda ku buryo bishobora guteza impanuka.
Kuri ubu abacuruzi n’abagenzi bavuga ko na bo iterambere rikomeje kubageraho kuko ibikorwaremezo babyubakirwa uko umwaka ushize undi ugataha.
Ndatinya François ukora umwuga wo kudoda imyenda avuga ko yari amaze imyaka itatu akorera ahantu hadasobanutse ariko guhabwa isoko rya kijyambere yabyishimiye.
Ati “Turishimye cyane kuko ubona ko dukorera ahantu heza hasobanutse; mbere aho nakoreraga hari ivumbi ryinshi habangamye. Ubu byatumye ndangura ibicuruzwa byinshi kuko aho nkorera ari heza kandi hagaragara.”
Mugirase Clémence ucururiza mu Isoko rya Kijyambere rya Kibeho avuga ko kurihabwa byatumye atangira umushinga mushya.
Ati “Iri soko ryamfunguye mu mutwe; nkimara kubona baritwubakiye, nahise ntekereza icyo nakora ntangira umushinga wo kujya nambika abageni ni bwo nahise nza gufata icyumba cyo kubikoreramo.”
Muri iryo soko rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye harimo ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi butandukanye nk’ahacururizwa imyenda, inkweto, ibiribwa n’ibindi bitandukanye; rifite ibyumba 33.
Abacuruzi bahawe imyanya yo gukoreramo guhera ku wa 10 Nzeri 2019 bahita batangira ibikorwa.
– Abagenzi barinzwe impanuka
Bamwe mu bagenzi bava n’abajya mu Karere ka Nyaruguru bishimira ko gare igezweho bubakiwe ituma batega imodoka n’ibindi binyabiziga nta muvundo bitandukanye na mbere bategera ku muhanda kuko byashoboraga kubateza impanuka.
Iyo gare ihereye munsi y’isoko rya kijyambere bubakiwe rikorerwamo ubucuruzi butandukanye.
Mugisha Jean de Dieu yavuze ko “Ubu tubasha gutega imodoka neza nta muvundo kuko buri minota 30 haba hari imodoka itwara abantu. Na moto zifite aho ziparika ku buryo nta mugenzi ushobora kugira ikibazo cyangwa ngo abe yayoberwa aho ategera imodoka.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko ibikorwaremezo byubakiwe abaturage bigamije kubateza imbere no kuzamura imibereho myiza yabo.
Ati “Impinduka zo zigomba kuboneka ariko ntabwo ziza umunsi umwe; ni gare izakomeza gukoreshwa n’isoko bazakomeza kurikoresha, (…) icyo dusaba abaturage bacu ni ukwita ku bikorwaremezo begerejwe bakabifata neza bakabibyaza umusaruro.”
Iryo soko rya kijyambere na gare igezweho byubatswe muri metero nke mu Mujyi wa Kibeho hafi y’ahari Ingoro ya Bikira Mariya ku butaka butagatifu ahabereye amabonekerwa.
Mu Karere ka Nyaruguru kandi ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 66 birarimbanyije. Uzuzura utwaye miliyari 70 Frw.
Mu Mujyi wa Kibeho kandi biteganyijwe ko mu bihe biri imbere hazubakwa Bazirika ya Bikira Mariya izatwara abarirwa muri miliyari 70 Frw.






























Ibitekerezo 0