00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kibeho: Amacumbi aracyari ingume kubahakorera urugendo rutagatifu

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 17 August 2015 saa 08:09
Yasuwe :

Bamwe mu bakirisitu bakorera urugendo rutagatifu i ikibeho bavuga ko babura aho barara kuko amacumbi akiri make cyane, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bukizeza ko bugiye gushyira ingufu mu gukemura icyo kibazo bufatanyije n’abashoramari.

Ibi byatangajwe ku wa 15 Kanama 2015, ubwo hongeraga guhurira imbaga y’Abakirisitu Gaturika ku munsi hizihizwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikiramaliya.

Flavia ukomoka mu Butaliyani, yatangaje ko baba baje kwifatanya n’abanyarwanda baturutse mu mpande zose z’isi, ati “Turi abakirisitu twaturutse mu Butaliyani, twaje mu rwego rwo gusangira n’abanyarwanda amateka y’ingoro ya Bikiramaliya.”

Bamwe mu baturuka mu bihugu bya kure babwiye RBA ko bitaborohera kubona amacumbi n’ibyo kurya iyo bageze i Kibeho.

Kuva habera amabonekerwa mu 1981, i Kibeho hasurwa na benshi buri mwaka bizera ko bahakura umugisha

Uwitwa Agnes Chambard, waturutse muri Uganda yagize ati “Ntibyoroshye, twabuze amacumbi twaraye hanze, birababaje mu gihe kizaza aha hantu ntekereza ko hazajya hitabirwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye. Ndasaba Guverinoma ko yakongera amacumbi ku banyamahanga tuba twaje dushaka kurara nk’iminsi nk’itatu, ariko tukabura aho turara.”

Akomeza agira ati “Twaje twizaniye impamba, kuko ubushize batubwiye ko kubona ibyo kurya bigoye, nk’uko mubibona kubona ibyo kurya ntibyoroshye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze na we yemera ikibazo cy’amacumbi kuko n’ubwo yiyongera ariko ntajya agera ku rwego rwifuzwa.

Ati “Ni byo ndemera ko hari ikibazo cy’amacumbi ni yo mpamvu dushishikariza abashoramari gushakira umuti iki kibazo…Usanga abantu bikorera bagenda gake mu kugaragaza ko bakwiye gukemura iki kibazo…Urabona bano bantu baje bakeneye gucumbika kandi baturutse kure.”

Kibeho ni umujyi muto uherereye mu karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda, hakaba hamwe mu hantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo cyane cyane ubushingiye ku myemerere ya Gikirisitu. Ni ahantu hamenyekanye cyane igihe habaga amabonekerwa mu mwaka wa 1981.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages