Mu gihe taliki ya 15 Kanama buri mwaka, abakirisitu gatolika baturuka hirya no hino ku isi baje I Kibeho kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramaliya bita Assomption; ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru burasaba abashoramari gushora imari yabo mu bukerarugendo, kugira ngo habashe kuboneka aho aba bantu bazajya bakirirwa.
Aha I Kibeho hafatwa nk’ubutaka butagatifu, hakaba na hamwe mu hemewe na Kiriziya Gatolika ko habereye amabonekerwa, buri mwaka habarurwa abantu basaga ibihumbi 500 baturutse hirya no hino ku isi bahaza mu masengesho no kwizihiza iminsi mikuru ihabera.
Abenshi muri aba bahaza tariki ya 15 Kanama, umunsi hizihizwa ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya. Bakongera kuba benshi tariki ya 28 Ugushyingo, umunsi bavuga ko Bikiramariya yabonekeye umwe mu bakobwa aha i Kibeho.
Philida Ndihokubwayo umubyeyi uturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko we na bagenzi be 5 bamaze icyumweru cyose baraje I Kibeho mu myiteguro yo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramaliya, akavuga ko baje n’amaguru ndetse bitwaje n’ibyo guteka kuko nta mafaranga babona yo kubigura bageze I Kibeho.
Ndihokubwayo ati “Twaje kuwa Mungu (ku cyumweru), tuje kuramutsa umubyeyi Bikiramaliya, twaje twitwaje ibyo guteka kugeza dusubiye iwacu”.
Francois Habitegeko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko aya mahirwe yuko I Kibeho haza abantu benshi yari akwiye kubyazwa umusaruro mu by’ubukungu, ariko ko nta bushobozi bwo kubakira buhagije baragira. Agasaba ba Rwiyemezamirimo gushora imari mu bukerarugendo cyane hano I Kibeho kuko hari amafaranga menshi abacika.
Meya Habitegeko ati “Imibare igaragaza ko hano I Kibeho haza abantu basaga ibihumbi 500 ku mwaka, nashishikariza abashoramari ko bashora imari mu bintu by’amahoteli, ni ukwakira abantu kuko abantu baza hano ni benshi, ubushize haje Abataliyani biba ngombwa ko basubira I Kigali, mu by’ukuri ni amafaranga menshi aba aducika”.
Bamwe mu bakorera imirimo y’ubucuruzi muri aka gace ka Kibeho nabo bemera ko ibyo bacuruza bikiri bicye ugereranyije n’umubare w’abahaza, cyane cyane mu bya Assomption, n’iby’amabonekerwa.
Soeur Marie Hyacinthe ukuriye Regina Pacis Center, hamwe mu hakorerwa ibikorwa byo kwakira abantu no kubacumbikira I Kibeho yagize ati “Tuba dufite abantu benshi bafashe imyanya hakiri kare kuko badapfa kubona ahandi hantu bakwakirirwa, naho abandi bariyeranja bakararana n’abandi hano ku kibuga”.
Icyakora umwe mu bashoramari waganiriye na IGIHE utarashatse ko amazina ye yatangazwa avuga ko bagira impungenge zo gushora imari I Kibeho zishingiye ku kuba umuhanda ujyayo utameze neza, bagatinya ko mu bihe bitari iby’iminsi mikuru nta bakiriya bajya babona. Bakifuza ko I Nyaruguru hashyirwa ibikorwa remezo bigezweho.
Gusa nanone abacuruzi bakora muri aka gace bavuga ko mu bihe nk’ibi bakora ibishoboka byose bagamije kwakira abantu, ariko ngo ntibashobora gukora ibirenze ubushobozi bwabo.
Ubuke bw’ibiribwa muri aka gace ka Kibeho mu bihe by’amasengesho, ndetse n’izamuka ry’ibiciro, nanone ngo ni kimwe mu bituma abenshi mu bahagenda baza bizaniye ibyo kurya bihiye, abandi bakazana ibibisi byo kuhatekera.



















TANGA IGITEKEREZO