Ibitaro bya Kibogora biri mu Karere ka Nyamasheke byizihije umunsi mukuru wa Noheli, hanatangwa ibihembo by’ishimwe ku babaye indashyikirwa mu kazi. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2013, mu gitaramo cyo kwifurizanya Noheli nziza.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora Dr Nsabimana Damien, ngo igitaramo nk’iki kibaho buri mwaka bagamije gushimira Imana ariko banarebera hamwe umusaruro bagezeho mu kazi ndetse bakanafatira ingamba hamwe zatuma umurimo urushaho kuba mwiza.
Dr Nsabimana avuga ko muri uyu mwaka wa 2013 bageze kuri byinshi, byose bakaba babikesha ubufatanye bw’abakozi n’izindi nzego zinyuranye zigaragaje nk’abafatanyabikorwa beza mu itangwa rya serivisi nziza ku bitaro bya Kibogora.
Mushimiyimana Helena, umwe mu bakozi b’Ibitaro bya Kibogora wavuze mu izina rya bagenzi be, yatangaje ko akazi bakora gasaba ubwitange no kwihangana ariko Ijambo ry’Imana bahabwa buri gitondo mbere yo gutangira akazi rikabakomeza bityo bakagera kuri byinshi baba biyemeje.
Mushimiyimana yavuze kandi ko bagiye kongeramo imbaraga bakarushaho gukorana umurava, bityo akazi bakora kakarushaho kongera umusaruro kuko iyo babonye ibyo bagezeho bibashimisha.
Abakoze neza kurusha abandi barabishimiwe
Mu gihe cy’umwaka hakozwe isuzuma mu mashami (Unity) ari muri ibi bitaro na za serivisi (cyangwa se udushami duto), hashingiwe ku mihigo serivisi zinyuranye ziba zahize kugeraho mu mashami zikoreramo.
Muri buri shami serivisi yahize izindi mu kwesa imihigo yahawe igikombe. Mu mashami atatu akorera muri ibi bitaro, mu Ishami ryita ku barwayi (Clinique), serivisi yita ku bana (Pédiatrie) ni yo yahawe igikombe; mu Ishami rya tekiniki zihariye serivisi igorora ingingo (Physiothérapie) ihiga izindi; naho mu ishami ry’ubutegetsi n’imari igikombe gihabwa serivisi ishinzwe kwishyuza abarwayi (Recouvrement).
Muri buri shami hahembwe serivisi eshatu za mbere. Isuzuma nk’iri rikaba rifasha abakozi kurushaho gukora cyane no gukunda umurimo bagamije kongera umusaruro w’akazi bakora.
Ibitaro bya Kibogora bizwiho gutanga serivisi nziza nk’uko byagiye bishimwa n’abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’igihugu. Aha twavuga nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bwibanze Dr Anita Asiimwe wabisuye mu kwezi kwa munani uyu mwaka akabishima gutanga serivisi nziza no kugira isuku.
Ibi byatumye Dr Asiimwe ahazana n’abayobozi b’ibitaro byose byo mu Rwanda ubwo bahakoreraga inama isanzwe ibahuza buri gihembwe, kugira ngo babanze basure n’ibi bitaro bagire ibyo bahigira byabafasha kunoza serivisi z’ubuzima.
Kubera iyo serivisi nziza ibitaro bya Kibogora bitanga ngo biganwa n’abarwayi baturutse hirya no hino mu turere duhana imbibi n’Akarere ka Nyamasheke n’ahandi nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibitaro. Muri uyu mwaka wa 2013 hagaragaye agashya, aho mu babyeyi 2008 babyariye muri ibi bitaro nta n’umwe wigeze ahasiga ubuzima mu gihe cyo kubyara.
Ibi byose bikaba bigaragaza umurava, ubwitange no gukunda umurimo biranga abakozi b’Ibitaro bya Kibogora.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza Gatete Catherine, yabwiye abakozi b’ibi bitaro ko bafite inshingano zo gukora cyane kugira ngo ntibazasubire inyuma; kuko Kibogora imaze kugira isura nziza ku rwego rw’igihugu. Yaboneyeho kubifuriza Noheli nziza.



















TANGA IGITEKEREZO