Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yabisabye ababyeyi bo mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Ayabaraya mu birori byo kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira abanyeshuri ku ishuri (African Day of School feeding) wizihirijwe kuri G.S Ayabaraya, ishuri riherereye muri uyu Murenge.
Ni umunsi wahuriranye n’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe aho abawitabiriye bateye ibiti by’imyembe igihumbi byatewe ku bufatanye na MTN Rwanda bikaba bizunganira iri shuri mu kubonera abanyeshuri indyo yuzuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yagaye bamwe mu babyeyi banga gutanga uruhare rwabo ngo abana babo barye ku ishuri ahubwo ugasanga amafaranga babonye barayakoresha ibidateza imbere imiryango yabo birimo ubusinzi rimwe na rimwe bubyara amakimbirane.
Yabasabye gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri kuko bituma abana biga neza bityo bagategura neza ahazaza habo. Yagize ati “ Ntibikwiye na gato ko hagira umuntu n’umwe uvutsa umunyeshuri uburenganzira afite bwo kurya ku ishuri. Usanga uruhare rwa Leta ruhari ariko bamwe mu babyeyi bakigira ba ntibindeba. Ibi tugomba kubirenga tugafasha abana bacu bakiga neza ngo bazabashe guteza imbere igihugu cyacu”.
Ababyeyi batuye muri uyu Murenge bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa neza na gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ariko bagaragaza ko bamwe muri bo bafite abanyeshuri benshi bakigorwa no kubona amafaranga yo kubishyurira bose ngo na bo bafungure nk’abandi.
Umwe muri bo witwa Nyiramutuzo yagize ati “ Twishimira ko abana bacu barya ku ishuri kandi mu bigaragara natwe ababyeyi biradufasha. Ikigorana ni igihe ufite nka batatu cyangwa bane barebwa n’iyo gahunda usanga byatugoye cyane”.
Kugeza ubu ibigo by’amashuri 17 by’Akarere ka Kicukiro bigaburira abanyeshuri ku ishuri.
Umunsi nyafurika wo kugaburira abanyeshuri ku ishuri (African Day of School feeding) wizihijwe mu gihugu hose ukaba wibanze ku nsanganyamatsiko yo “Gukoresha umusaruro wacu mu kugaburira abanyeshuri dutegura ejo habo heza.”



















TANGA IGITEKEREZO