Muri iki gihe igihugu kiri guhangana n’ikwirakwira ra ryo Covid-19 gikomeje kwiyongera mu gihugu hose by’umwihariko mu mujyi wa Kigali , hakomeje gufatwa abantu beshi barenze ku mabwiriza yo kukirwanya biganjemo urubyiruko.
Abasaga 250 muri Kicukiro barajwe muri Stade yo kuri IPRC Kicukiro nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Akimpaye alice umwe mu bafashwe yagize ati “Twari tuvuye gucuruza inyanya hariya Gashyekero, saa moya zuzuye baba badutangiriye hariya kwa Rujugiro batuzana hano.”
Undi uri mu bafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bari abantu 26 kandi ko bamwe bari basinze bateza akavuyo bari kurarwana kugeza ubwo abashinzwe umutekano babafataga.
Uyu mukobwa yavuze ko kuba yafashwe byamuhaye isomo. Yagize ati “Nahakuye isomo ryo kudaterana n’abantu benshi cyangwa ngo duteze akavuyo kubera ko abashinzwe umutegano baraje batujyana muri Stade baduca n’amande. No kwirirwa muri stade ni isomo rikomeye cyane.”
Nyiri iyo nzu abo bafatiwemo witwa Rudakemwa Robert utuye mu Kagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye Akarere ka kicukiro yavuze ko bamusaba inzu bamubwiraga ko ari bakeya ariko ngo byarangiye babaye benshi. Yavuze ko atazongera gukora amakosa nk’ayo yakoze.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko mu bantu 250 bafashwe bamwe barekuwe batanze amande, abasigaye nabo bakaba bari kuganirizwa.
Yavuze ko ibyiza ari uko abantu bakwirinda ibihano cyane ko bishobora no kurenga kubyo bari guhabwa ubu mu gihe byagaragara ko hari umubare munini w’abaturage badashaka kumva no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Ku bijyanye n’abakoresha ibirori, Umutesi yagize ati “Turagira ngo rero tubwire n’abafite ayo mazu ya maisons de passage ko nabo bakwiye kujya bakurikirana ababakodesheje kugira ngo bamenye ibyo bagiye gukoreramo, bamenye niba ari ibintu byemewe bafitiye ibyangombwa”.
Kuwa Gatanu w’iki cyumweru muri gare yo mu mujyi rwagati hafatiwe urundi rubyiruko rwari rwitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!