Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2023, aho Abanyarwanda bagize Ihuriro ry’abize mu Bushinwa, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda n’Umuryango w’Abashinwa baba mu Rwanda bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu muganda wo gutera ibiti.

Muri uyu muganda hatewe ibiti 2000 mu kuvugurura ishyamba rya hegitari 72 riri mu Murenge wa Masaka.

Umuyobozi w’Ihuriro rw’Abanyarwanda bize mu Bushinwa, Higaniro Théoneste, yagaragaje ko bahisemo gukora ibikorwa by’umuganda bafatanyije na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu kurushaho kubakundisha Umuco Nyarwanda.

Ati “Tubona bifasha mu iterambere ry’igihugu ariko kandi bituma Abashinwa bamenya n’umuco nyarwanda. Iyo twaje aha bahura n’abaturage bakishimana bakanafatanya nabo.”

Yagaragaje ko iki gikorwa cyakozwe mu Karere ka Kicukiro gishobora kwaguka kigakorwa no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Uyu muganda uri no muri bimwe mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 52 u Rwanda n’u Bushinwa bimaze bifitanye umubano, Higaniro yagaragaje ko uyu mubano bawungukiyemo byinshi nk’abantu bavomye ubumenyi ku Bushinwa.

Ati “Imbuto zavuye muri uwo mubano turi mu bazisaruyeho. Twabonye buruse tujya kwiga kubera ko twabanye neza. Twumva ibihugu byakomerezaho ku byagezweho muri iyo myaka 52, byaba mu rwego rw’ubumenyi, ibikorwaremezo, iterambere ry’abaturage n’ibindi.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yagaragaje ko impamvu yo kwifatanya n’abaturage mu muganda, zishingiye ku bintu bitatu, birimo ubufatanye bw’ibihugu byombi n’isabukuru y’imyaka 52 y’umubano w’ibihugu byombi.

Yagaragaje ko abaturage b’i Masaka by’umwihariko bungukira ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa cyane ko hari itsinda ry’abashinwa bari gutanga ubufasha mu buvuzi mu Bitaro bya Masaka.

Ku rundi ruhande, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwagaragaje ko hakenewe ubufatanye n’inzego zitandukanye ngo ishyamba ryatewemo ibiti rikomeze kuvugururwa kuko hakiri ahantu hagari hakenewe guterwa ibiti.

Bwashimye umusanzu ukomeye watanzwe n’Abanyarwanda bize mu Bushinwa ndetse n’uburyo Ambasaderi Wang Xuekun yemeye kwifatanya n’abaturage.

Kuri ubu Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa rigizwe n’abanyamuryango barenga 1000 barimo abari mu Rwanda mu nzego zitandukanye z’imikorere n’abari hanze yarwo.

Ibiti byatewe byavuye mu Ishyamba rya Nyungwe, aho byatanzwe n’ihuriro ryita ku ruhererekane rw’amashyamba, Value Chain Wood Association, ryanatanze inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ku baturage 100.

Umuyobozi w’uyu muryango, Hadji Abdu Karemera, yasabye abaturage kubungabunga ibiti bahawe no kwirinda konona amashyamba kuko ngo ibiti ari ubuzima ndetse yizeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro.

Amafoto: Kwizera Hervé