Abanyeshuri bo mu kigo cya EFOTEC giherereye mu murenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro, batinya ko ubushomeri bushobora gutuma bishora mu ngeso mbi, nyuma yo kubona bakuru babo barangije amashuri bakaguma imuhira.
Ubwo abo banyeshuri bigishwaga uruhare bagira mu kubaka amahoro, no kwirinda ingeso mbi mu biganiro byateguwe n’Umuryango Uharanira amahoro arambye mu Rwanda, ROSP, bagaragaje impungenge ko nta kiza bazageraho mu gihe barangije amashuri bakabura imirimo.
Umutoni Clementine wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye yemeza ko ubushomeri ari kimwe mu bituma abana b’abakobwa bicuruza akabihamya ashingiye kuri bagenzi be barangije ishuri bakishora mu buraya kubera kubura akazi.
Ati” Nawe se ubu dutewe inkeke n’icyo tuzakora niturangiza, ubu abandi barangije usanga nta kazi, hari n’abo nzi birirwa bandagaye babae indaya, nta ruhare twazagira mu guharanira amahoro, no kurwanya ingeso mbi ni dushoma pe!”
Hirwa Yves we asanga nta muntu wakwishora mu buraya kubera ubukene, ahubwo ko babiterwa n’ingeso baba bisanganiwe.
Ati’” Ubu se abakene bose niko bishora mu bwomanzi, njye mbona ubushomeri babubeshyera.”
Ukurikiyeyezu Emmanuel, Umuvugizi w’umuryango ROSP, uharanira amahoro arambye mu Rwanda, avuga ko bagerageza kubaka urubyiruko mu myumvire bibanda ku bakiri bato bakabigisha uburyo bakwirinda ingeso izo ari zo zose zatuma badindira.
Yasobanuye ko umuryango ROSP (Rwanda Organisation for Sustainable Peace) ushaka kwigisha urubyiruko uburyo batinyuka guhangana n’ikibi batitaye ku mbogamizi bahura nazo.
Ati” Nkabo bavuga ko ubushomeri bwabateza ingeso mbi, tubigisha ko ikibazo kidakemuzwa ikindi ahubwo ko bareba uko bahangana na bwa bushomeri bihangira imirimo.
Avuga ko bishyize hamwe nk’urubyiruko bakibumbira mu muryango ROSP kugira ngi bafashe abakiri bato guhangana n’ibibazo bibibasira, cyane cyane babahumura amaso bakabereke uko babyitwaramo.



















TANGA IGITEKEREZO