00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: ADEPR yasezeranyije imiryango 30 yabanaga itarasezeranye

Yanditswe na

Hakizimana Thamimu

Kuya 5 September 2015 saa 04:00
Yasuwe :

Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Gikondo mu Murenge wa Gikondo ryasezeranije imiryango 30 y’abayoboke bayo yabanje kubana mu buryo budakurikije amategeko nyuma igashyingirwa ariko bakaba bari batarahamya isezerano mu itorero.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri ni bwo imiryango 30 y’abayoboke ba ADPR yahamije amasezerano imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR ruherereye mu Mudugudu wa Gashyekero mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa ADPR buvuga ko bwatekereje iki gikorwa nyuma y’uko bwari bumaze kubona ko muri uyu mudugudu hari imiryango itari mike yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri iyi miryango 30 y’abayoboke ba ADEPR yasezeraniye imbere y’Imana, 27 mbere yo gusezerana imbere y’Imana ikaba yabanje gusezerana imbere y’amategeko ku Murenge wa Gikondo kubera ko Itatu muri yo yabanaga yarasezeranye, ahubwo ikaba yari isigaje gusezeranira imbere y’Imana.

Pasiteri Viateur Ruzibiza wo muri ADEPR

Pasiteri Viateur Ruzibiza, wanateguye iki gikorwa yatangarije IGIHE ko iki gikorwa yizeye ko kizakemura ibibazo bitatu byagaragara mu bayoboke babo.

Ati “Muri ibyo bibazo bizakemura harimo cy’inkingi y’umuco kuko kugira ngo wemerwe hagomba gusaba, gukwa hanyuma kuko ari bwo uhabwa agaciro, ikindi ni mu mategeko ya leta kugira ngo nihazaba n’impaka zizakemurwe mu mategeko kuko abantu bafite uburyo bwo kuzikemura n’aho icya gatatu n’uko bazajya basabirwa imigisha imbere y’Imana kuko mbere batari babyemerewe.”

Musabyemariya Sophie wari umaze imyaka Itanu abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko yemeza ko nyuma y’aho asezeraniye yizeyeho ko agiye kubaho neza.

Ati “Ndishimye cyane kuko icyambere ubu nanjye mpawe agaciro nk’akumugore ikindi n’uko twabanaga nk’indaya ku buryo no muri icyo gihe iyo tugirana ibibazo ubuyobozi ntacyo bwari kudufasha mu kubikemura”.

Musabyemariya Sophie amze gusezerana n'umugabo we

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages