00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Amadini yibukijwe ko akamaro kayo muri sosiyete katarangirira mu kubwiriza

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 16 July 2023 saa 01:26
Yasuwe :

Amadini n’amatorero mu Rwanda yibukijwe ko akamaro kayo muri sosiyete atari ukubwiriza no gusenga gusa, ahubwo harimo no gufasha igihugu mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango harimo n’amakimbirane.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo itorero Eglise Méthodiste Libre au Rwanda (EMLR), Paruwasi ya Kicukiro yasezeranyaga imiryango 12 yari ibanye mu buryo butubahirije amategeko y’idini.

Ni nyuma y’uko iyi miryango mu kwezi gushize, yasezeranyijwe imbere y’amategeko mu murenge wa Kicukiro. Ni nyuma y’ubukangurambaga iryo torero ryakoze ngo abo baturage babashe kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ya Leta ndetse n’ay’idini.

Rev Past Ndagijimana Jean Baptiste, umushumba wa Paruwasi ya Kicukuro muri Eglise Méthodiste Libre au Rwanda, yavuze ko bikwiriye kuba isomo ku yandi matorero ku buryo bafasha umuryango gutera imbere.

Ati “Itorero ntabwo bisobanuye kubwiriza, ntabwo bisobanuye gusenga gusa ahubwo ni ukuba igisubizo cy’ibikorwa biba biri muri sosiyete. Abaturage dukoreramo duteganya uburyo butandukanye aho dufatanya na Leta. Dukora uburyo bwose bushoboka butuma umunyetorero yiyumvamo ibikorwa byaryo n’iby’igihugu.”

Yavuze ko kuba abashakanye babana mu buryo butemewe n’amategeko, ari ikibazo kuri bo ubwabo no ku muryango mugari.

Ati “Bivuze ko iyo miryango yari mu manegeka. Bashoboraga gutandukana isaha n’isaha. Ubu imiryango 12 n’abana babo baratekanye kuko bubahirije iby’iterero n’amategeko, bibarinda amakimbirane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Hydayat Mukandahiro yashimye kuba iyi miryango yabashije gusezerana imbere y’amategeko, avuga ko bigaragaza umusaruro wo gukorera hamwe hagati y’amadini na Leta.

Ati “Umuryango iyo ubanye utarasezeranye ntabwo uba utekanye. Iyo umuryango ubanye usezeranye haba hari icyizere, abantu bagakora bakiteza imbere, amakimbirane ntakunde kuba mu miryango.Umuryango ubanye udasezeranye kenshi umwe mu babana ahorana icyizere gike cyangwa urwikekwe. Nk’umugore ahora atekereza ko umugabo ashobora gushaka undi mugore, umugabo agahora atekereza ko umugore azamucika akajya gushaka undi mugabo.”

Umwe mu basezeranye yavuze ko nubwo we n’umugore we nta makimbirane bari bafitanye mu myaka irindwi bamaranye, ubu yumva atuje kuko yujuje ibyo asabwa n’amategeko, hakaba hari uburenganzira bwisumbuye abonye ndetse n’abamukomokaho.

Imiryango yasezeranye yasabwe kubera urugero bagenzi babo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Hydayat Mukandahiro(ibumoso) ni umwe mu bitabiriye
Inshuti n'abavandimwe baje gushyigikira iyi miryango yasezeranye
Paruwasi ya Kicukuro muri Eglise Méthodiste Libre au Rwanda yasabye amadini gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Akanyamuneza kari kose ku masura y'abasezeranye nyuma y'igihe babana mu buryo butemewe
Amadini yeretswe ko afite uruhare runini mu gutuma imiryango ibana mu mahoro muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages