Abaturage babonye iyi modoka yavaga mu Karere ka Bugesera bemeza ko kugira ngo ibagonge yabuze feri, igata umuhanda isanga umumotari mu ruhande rw’aho yari ahagaze ari kuganira n’umugenzi maze irabangonga bahita bapfa.
Umumotari wapfiriye muri iyo mpanuka yari usanzwe akorera mu Karere ka Kicukiro akaba yitwa Habumuremyi Jean Baptiste n’aho umugenzi akaba ataramenyekana.
Iyi modoka nyuma yo gukora impanuka yahise igwa ku ruhande rw’umuhanda ndetse abantu bari bayirimo na bo bakaba bakomeretse cyane uretse ko yo yahise ihakurwa bwangu.



















TANGA IGITEKEREZO