Benshi mu baturage bo mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro bari baje kwifatanya n’Abayobozi b’Akarere kwamagana ruswa n’akarengane ku wa gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2014, bamaganye by’umwihariko iyo batanga ngo bahabwe ibyangombwa byo kubaka.
Abaturage bo muri uyu murenge, bemeza ko kimwe n’ahandi mu Rwanda ruswa iribwa, ariko ko iyo basabwa kugirango bahabwe ibyemezo byo kubaka, ari yo ibabangamira cyane muri ako gace.
Umuturage waganiriye na IGIHE ariko akifuza ko amazina ye yagirwa ibanga, yavuze ko uwaka icyemezo cyo kubakwa hari igihe asiragizwa kugira ngo akunde atange ruswa.
Yagize ati: “Ino aha ruswa ikunda kugaragara cyane mu gutinzwa guhabwa ibyemezo byo kubaka, aho akenshi ujya kucyaka bagakomeza kukubwira ngo uzaze ejo, wagaruka na bwo bakakubwira nk’ibya mbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yavuze ko abizi ko ruswa iribwa mu karere ayoboye , akavuga ko byagaragaye ko abaturage bagurishwa ibyo bakagombye kuba bahererwa ubuntu, ashimangira ko ntawe ukwiye kugurisha serivisi agomba gutanga.
Ati: “Hari abagurisha uburengenzira bw’abaturage. Yaba umuturage, yaba umuyobozi, yaba umukozi, yaba uwo ari we wese, nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kugurisha serivisi agomba gutanga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yakomeje ashishikariza abaturage kujya batunga agatoki ahari cyangwa ahavugwa ruswa, abagira inama yo kujya babivuga mbere yo kuyitanga, kugirango birinde kuzahanwa kimwe n’uwo bayihaye.
Yahembye umuturage, Niyotwizera Maurice watunze agatoki ahakwaga ruswa muri uyu mwaka w’2014, aho amuha amafaranga y’u Rwanda 100,000.
Uyu muhango wo kwamagana ruswa n’Akarengane wabereye ku isoko rya Gahanga, wabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku Karere ka Kicukiro.
Mu Rwanda harimo kwizihizwa icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kurwanya ruswa, inkingi yo kwigira”., kizasozwa kuwa 9 Ukuboza 2014.



















TANGA IGITEKEREZO