00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Imodoka yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 5 June 2025 saa 08:42
Yasuwe :

Imodoka yari itwaye abanyeshuri bo ku ishuri rya Ecole Les Poussins riherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bikekwa ko yabuze feri, yagonze abanyeshuri bane b’ishuri rya G.S Kimisange, bagendaga ku ruhande rw’umuhanda.

Ni impanuka yabaye ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Amakuru y’ibanze avuga ko abanyeshuri bane bagendaga iruhande rw’umuhanda, bakomeretse mu buryo bukomeye ndetse n’abari mu modoka bagiye bagira ibikomere bitandukanye.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yanongeyeho ko iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi y’u Rwanda yahise itabara.

Ati "Polisi yahise itabara, abakomeretse bajyanwa kwa muganga. Harimo n’abakomeretse bikomeye ariko bose bari kwitabwaho."

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego barimo gukurikirana abanyeshuri bajyanwe kwa muganga.

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga
Nyuma y’impanuka Polisi y’u Rwanda yahise ihagoboka
Imodoka yakoze impanuka yari itwaye abanyeshuri biga kuri Ecole Les Poussins
Imodoka yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka irangirika cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages