00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Habonetse imirambo y’abagabo babiri bambaye ubusa

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 19 June 2015 saa 04:25
Yasuwe :

Mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 19 Kamena 2015, munsi y’ahahoze ishuri rya APEHOTE mu Mudugudu w’Umutekano, Akagari ka Rwampara habonetse imirambo y’abagabo babiri n’ubu bataramenyekana.

Spt Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yatangarije IGIHE ko abo bantu bataramenyekana ngo nibura hagire abavuga ko babazi bityo hanamenyekane uburyo bapfuyemo, kandi ko n’ibikomere bafite ku mubiri hataramenyekana icyabibateye.

Spt Mbabazi yagize ati: “Haracyekwa ko baba batembanywe n’umuvu w’amazi y’imvura yaguye nijoro kuko na yo ntiyari nke, bityo akaba yagiye abakubita ku mabuye, ariko bashobora no kuba hari uwabishe, ibyo byose ni byo tugikurikirana.”

Abo bantu bombi bari mu kigero cy’imyaka 30, imirambo yabo ikaba yajyanywe gusuzumwa ngo hamenyekane iby’urupfu rwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages