Spt Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yatangarije IGIHE ko abo bantu bataramenyekana ngo nibura hagire abavuga ko babazi bityo hanamenyekane uburyo bapfuyemo, kandi ko n’ibikomere bafite ku mubiri hataramenyekana icyabibateye.
Spt Mbabazi yagize ati: “Haracyekwa ko baba batembanywe n’umuvu w’amazi y’imvura yaguye nijoro kuko na yo ntiyari nke, bityo akaba yagiye abakubita ku mabuye, ariko bashobora no kuba hari uwabishe, ibyo byose ni byo tugikurikirana.”
Abo bantu bombi bari mu kigero cy’imyaka 30, imirambo yabo ikaba yajyanywe gusuzumwa ngo hamenyekane iby’urupfu rwabo.



















TANGA IGITEKEREZO