Abayobozi batandukanye mu Karere ka Kicukiro basabwe kurushaho kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo kuko ari bo babereyeho.
Ukwezi kw’imiyoborere kwatangiye mu gihugu hose kuwa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2014 ; mu Karere ka Kicukiro iki gikorwa cyatangiriye Murenge wa Gahanga Akagari ka Rwabutenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Ndamage Paul Jules yashimiye abaturage n’abayobozi kugira uruhare mu myanya ya mbere bagiye babona mu mihigo y’umwaka 2013-2014, 2012-2013, 2011-2012.
Abayobozi b’Imidugudu n’abaturage by’umwihariko bashimiwe uruhare rwabo mu gutuma aka karere kaba aka mbere mu kwesa imihogo imyaka itatu ikurikirana.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yashimiye abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro ko bahora kw’isonga mu kwesa imihigo; yabemereye ko nta kizananirana cyangwa ngo kinanize Kicukiro mu kwesa Imihigo Umujyi wa Kigali uhari; yasabye abaturage guharanira kutarushwa bahereye mu ngo zabo ko ari byo bizatuma bahora ku isonga.
Uku kwezi gusize gukemuye ibibazo bitandukanye akarere kagejejweho n’abaturage ba Gahanga harimo gushaka ahashyirwa irimbi, bemerewe ko hagiye gushakishwa.
Mu bigishakirwa inzira yo gukemurwa harimo icya Bisimwa Jean Claude Kinunga wavuze ko yambuwe ubwenegihugu kuko yabwiwe ko ari Umunya-Uganda ariko we akavuga ko ababyeyi be bari Abanyarwanda, yasabwe kukigeza mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka.
Ubwo uku kwezi kwasozwaga muri aka karere, abayobozi basabwe kwegera abaturage bagakomeza kurinda umutekano w’igihugu kandi bakitabira kubakemurira ibibazo.
Umuyobozi w’aka karere yagize ati “icy’ibanze ni ukwegera abaturage mugakorana nabo mukanamenya ibibazo byabo.”
Ibibazo by’amasambu nabyo byagiye bigaragara muri aka karere nk’uko byanagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka wavuze ko ibibazo by’imitungo y’amasambu ari byo byagaragaye nk’ibibazo ku bwinshi muri uku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO