00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu wa miliyari eshanu, uzatuzwamo abakuwe mu manegeka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 January 2017 saa 05:07
Yasuwe :

Mu muganda ngarukakwezi wo kuri uyu wa Gatandatu, Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village),ufite agaciro kagera kuri Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, uKAzatuzwamo abakuwe mu manegeka.

Uyu mudugudu wubatswe mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Ayabaraya hafi y’igishanga gihuza Akarere ka Kicukiro n’aka Rwamagana.

Mu gutangiza igice cya mbere cy’uyu umushinga, inzu 10 mu nzu 150(inzu imwe ijyamo imiryango 4) zatangiye kuzamurwa zikazatuzwamo imiryango 40 irimo abatishoboye bari basanzwe bakodesherezwa n’Akarere n’abandi batuye mu manegeka bagezweho n’ingaruka zikomeye z’ibiza ku buryo bugaragara.

Ni umudugudu uzaba ufite ibyangombwa byose birimo isoko, ivuriro, imihanda ya kaburimbo yorohereza abawugendamo, icyumba cy’inama n’imyidagaduro, ikiraro rusange cyo kororeramo n’ibindi biza bisanga amazi n’amashanyarazi byatangiye kugezwa muri aka Kagari.

Amaze gushyira ibuye ry’ifatizo ku nzu zubakawa muri uyu mudugudu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique yabwiye itangazamakuru ko uturere twose tw’igihugu twatangiye kubaka imidugudu muri gahunda yo kunoza imiturire no gucunga neza ubutaka. Yavuze ko Umujyi wa Kigali wo wihariye kuko utuwe cyane kandi hakaba hari imiryango myinshi yagiye itura mu manegeka ubu ikaba ikomeje kwibasirwa n’ibiza.

Yagize ati “ Kubaka iyi midudugudu biri muri gahunda yo gufasha abaturage batishoboye batuye nabi ngo bature heza , hari ibyangombwa byose , batangire bakore biteze imbere kuko ni icyo ubuyobozi bushaka”.

Uyu mudugudu uzubakwa n’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’izindi nzego n’ibigo bya Leta, abashoramari n’imiryango idaharanira inyungu.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko abakozi b’iyi banki bishimiye iki gikorwa bagafata ku mishahara yabo ngo bashyigikire iyubakwa ry’uyu mudugudu. Yasabye ko muri uyu mudugudu hakongerwamo ahazakorerwa ikigo cy’imari kugira ngo abaturage barusheho kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yashimiye abitanze bakagaragaza ko bashyigikiye iyi gahunda yo gufasha abanyarwanda kwishakira ibisubizo.

Yavuze ko hazatuzwa abatishoboye bakodesherezwa n’Akarere ndetse n’imiryango itishoboye ituye mu manegeka kandi ko ibarura rihuriweho n’inzego zitandukanye ryatangiye gukorwa ngo bazatuzwe neza.

Nkundikije, umwe mu baturage baturiye ahubakwa uyu mudugudu yagaragaje ibyishimo atewe no kwegerezwa ibikorwa by’amajyambere. Yavuze ko ubusanzwe kugera ku isoko byabagoraga ndetse ko no kubona amazi byabasabaga gukora urugendo rurerure. Ati “ twishimiye ko ayo majyambere yageze iwacu. Hari ubwo bitatworoheraga kugeza ibyo twejeje ku isoko kandi n’amazi yari ingume. Twizeye ko ibyo byose tuzabibona aha hafi”.

Uyu mudugudu w’icyitegererezo uje usanga undi w’inzu zirenga 150 zubatswe mu Murenge wa Masaka mu kagari ka Rusheshe ukaba waratujwemo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye n’abanyarwanda birukanywe muri Tanzania.

Umudugudu w'icyitegererezo uzatuzwamo abakuwe mu manegeka muri Kicukiro watangiye kubakwa
Abaturage bakora ibikorwa bishyigira iyubakwa ry'uyu mudugudu, ubwo bari mu muganda rusange
Abayobozi b'Umujyi wa Kigali bashyira ibuye ry'ifatizo ahubakwa uyu mudugudu
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza, yavuze ko ubuyobozi bwifuza ko abaturage batura heza
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yashimiye abitanze bakagaragaza ko bashyigikiye iyi gahunda yo gufasha abanyarwanda kwishakira ibisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages