Uyu mudugudu wubatswe mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Ayabaraya hafi y’igishanga gihuza Akarere ka Kicukiro n’aka Rwamagana.
Mu gutangiza igice cya mbere cy’uyu umushinga, inzu 10 mu nzu 150(inzu imwe ijyamo imiryango 4) zatangiye kuzamurwa zikazatuzwamo imiryango 40 irimo abatishoboye bari basanzwe bakodesherezwa n’Akarere n’abandi batuye mu manegeka bagezweho n’ingaruka zikomeye z’ibiza ku buryo bugaragara.
Ni umudugudu uzaba ufite ibyangombwa byose birimo isoko, ivuriro, imihanda ya kaburimbo yorohereza abawugendamo, icyumba cy’inama n’imyidagaduro, ikiraro rusange cyo kororeramo n’ibindi biza bisanga amazi n’amashanyarazi byatangiye kugezwa muri aka Kagari.
Amaze gushyira ibuye ry’ifatizo ku nzu zubakawa muri uyu mudugudu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique yabwiye itangazamakuru ko uturere twose tw’igihugu twatangiye kubaka imidugudu muri gahunda yo kunoza imiturire no gucunga neza ubutaka. Yavuze ko Umujyi wa Kigali wo wihariye kuko utuwe cyane kandi hakaba hari imiryango myinshi yagiye itura mu manegeka ubu ikaba ikomeje kwibasirwa n’ibiza.
Yagize ati “ Kubaka iyi midudugudu biri muri gahunda yo gufasha abaturage batishoboye batuye nabi ngo bature heza , hari ibyangombwa byose , batangire bakore biteze imbere kuko ni icyo ubuyobozi bushaka”.
Uyu mudugudu uzubakwa n’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’izindi nzego n’ibigo bya Leta, abashoramari n’imiryango idaharanira inyungu.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko abakozi b’iyi banki bishimiye iki gikorwa bagafata ku mishahara yabo ngo bashyigikire iyubakwa ry’uyu mudugudu. Yasabye ko muri uyu mudugudu hakongerwamo ahazakorerwa ikigo cy’imari kugira ngo abaturage barusheho kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yashimiye abitanze bakagaragaza ko bashyigikiye iyi gahunda yo gufasha abanyarwanda kwishakira ibisubizo.
Yavuze ko hazatuzwa abatishoboye bakodesherezwa n’Akarere ndetse n’imiryango itishoboye ituye mu manegeka kandi ko ibarura rihuriweho n’inzego zitandukanye ryatangiye gukorwa ngo bazatuzwe neza.
Nkundikije, umwe mu baturage baturiye ahubakwa uyu mudugudu yagaragaje ibyishimo atewe no kwegerezwa ibikorwa by’amajyambere. Yavuze ko ubusanzwe kugera ku isoko byabagoraga ndetse ko no kubona amazi byabasabaga gukora urugendo rurerure. Ati “ twishimiye ko ayo majyambere yageze iwacu. Hari ubwo bitatworoheraga kugeza ibyo twejeje ku isoko kandi n’amazi yari ingume. Twizeye ko ibyo byose tuzabibona aha hafi”.
Uyu mudugudu w’icyitegererezo uje usanga undi w’inzu zirenga 150 zubatswe mu Murenge wa Masaka mu kagari ka Rusheshe ukaba waratujwemo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye n’abanyarwanda birukanywe muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO