Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2017, mu karere ka Kicukiro hafunzwe amashami abiri y’ikigo “Umurwa w’impuhwe” kimwe kiri i Gahanga (cyarimo abana 57) ikindi mu Murenge wa Niboye (cyarimo abana 27) bose bamaze gusubizwa mu miryango.
Esperance Uwicyeza, umukozi ushinzwe gahunda ya Tubarere mu muryango mu nama y’igihugu y’abana avuga ko kurerera umwana mu muryango ari ukumwongerera amahirwe yo gukurana uburere no kumutoza kwigira.
Yagize ati “Umuryango ufite ibyiza byinshi ku mwana. Hari kumutoza umuco mwiza, urukundo, umurimo no kubana n’abandi.Umuntu w’umusore kuba mu kigo si byiza. Hari byinshi by’ibanze bihatangirwa ariko ntibihagije, aba akwiye kubana n’abandi, akiga imishinga, akubaka umuryango, akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Yakomeje avuga ko nta mpungenge z’imibereho y’umwana nyuma yo gusubizwa mu miryango kuko mbere yo gushyira umwana mu muryango babanza kugenzurwa ubunyangamugayo, urukundo n’ibindi bigaragaza ko utazamugira igikoresho kandi na nyuma habaho no gukomeza kumukurikirana.
Soeur Mukaniyonzima M. Agnes, uhagarariye umuyobozi w’ikigo Umurwa w’Impuhwe avuga ko kuba ikigo gifunzwe bidasobanuye ko abana bazabaho nabi cyangwa ko inshingano bari bafite kuri abo bana zirangiye.
Yagize ati “Bitewe n’uko ubuyobozi bwa NCC bubanza gutegura imiryango abana bazajyanwamo, dufite icyizere ko bazarerwa neza nubwo nta wareba mu mutima w’umuntu. Dufite gahunda yo gukomeza kumenya amakuru y’aho bari no kubitaho.”
Akarere ka Kicukiro ni kamwe mu turere twagaragaje umubare munini w’abana barererwaga mu bigo birera imfubyi, aho kari gafite abasaga 120. Ni na ko Karere katangirijwemo iyi gahunda, ubu bose bakaba bamaze gusubizwa mu miryango.
Kuva 2012 gahunda ya ‘Tubarere mu muryango’ itangizwa, abana 3323 bari mu bigo birera imfubyi 33 biri mu turere 19. Abasaga 2559 bamaze gusubizwa mu miryango naho abandi 1267 baracyari mu bigo bisaga 20 bisigaye bibarera na bo bazakomeza gusubizwa mu miryango muri iyi gahunda.



















TANGA IGITEKEREZO