00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Ikigega cy’imodoka itwara amavuta cyaturitse babiri bitaba Imana

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 18 July 2019 saa 10:02
Yasuwe :

Ikigega cy’imodoka itwara amavuta yafashwe n’inkongi iturikana uwarimo kuyisudira n’umushoferi bombi bitaba Imana.

Ahagana Saa munani z’amanywa mu Mudugudu wa Kigugu, Akagari ka Kirunga mu Murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro, mu igaraji ry’ahitwa kwa Magambo, niho iki kigega cyaturikiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Goretti yabwiye IGIHE ko ‘Ubwo basudiraga ikigega cy’iyi modoka cyaturitse maze uwari umushoferi w’iyi kamyo Gakwandi Jean Claude w’imyaka 47 na Nahayo Emmanuel, bagakomereka bikabije, bakajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, Gakwandi agahita yitaba Imana akigerayo.

Yavuze kandi ko uwitwa Kamudra Mitanyurwa w’imyaka 59, wari ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahiriye muri iki kigega umurambo we uhita ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru.

Kamudra ni umukanishi wahomaga icyo kigega akirimo imbere, umushoferi we yari hejuru yacyo amwerekaga ahangiritse, uwa gatatu wakomeretse ni umukozi wo mu igaraji wabafashaga.

Abari ahabereye iyi mpanuka bavuze ko yaturutse ku burangare bw’umusuderi, kuko ubusanzwe iyo bajya gusudira babanza koza ikigega n’amazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Goretti yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'ikigega basudiraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages