Ni urukingo rwahawe imbwa z’ibyiciro bitandukanye, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2017, kuva ku zimaze amezi atatu zivutse kuzamura aho iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Cyimo n’aka Rusheshe.
Ibarura riherutse gukorwa mu Murenge wa Masaka ryagaragaje ko hari imbwa zisaga 150, muri izo 100 zagombaga gukingirwa.
Umwe mu boroye imbwa bari baje kuzikingiza witwa Sekamana Celestin, yabwiye IGIHE ko gukingiza imbwa bimuha icyizere ko hagize uwo irya atarwara bikomeye.
Yagize ati “Kurikingiza (Itungo ry’imbwa) ni byiza kuko nk’igihe yarya umuntu bitamuziraniza ngo amererwe nabi kandi ni itungo rimfasha gucunga nk’ibisambo ngomba kuryitaho.”
Uwakingije imbwa yahitaga ahabwa icyemezo cyerekana ko ikingiwe, kiriho izina ryayo, igihe imaze ivutse n’urukingo ihawe ndetse n’igihe izongera gukingizwa.
Imbwa yahawe uru rukingo iba igomba kumara umwaka ikongera igahabwa urundi, kugira ngo byizerwe ko itakwandura ibisazi bifata mu minsi 15 ikaba irapfuye nk’uko bisobanurwa na Munyarubuga Alexandre, Umuvuzi w’Amatungo mu kigo gitanga ubufashwa n’ubumenyi byo kwita ku matungo magufi cyane cyane imbwa n’injangwe (Foundation Rutayisire Alphonse).
Yagize ati “Ni urukingo rwo kurizirinda indwara y’ibisazi, rumara umwaka umwe ukizera ko nta ndwara y’ibisazi kuko kugera ubu bimaze kugaragara ko iyo ndwara yaba igihari. Nta bushakashatsi buragaragaza ko yarandutse burundu.”
Yongeye ati “Imbwa idakingiye igihe cyose yahura na Virus itera ibisazi, ihita ifatwa. Mu gihe cy’ukwezi ikingiwe izaba ifite ubudahangarwa [...] Ni virus ihita ijya mu bwonko, nk’imbwa iyirwaye iba ifite igihe gito cyo kubaho. Ntimara iminsi 15 idapfuye.”
Yakomeje asobanura ko urwo rukingo rwongera ubwirinzi bw’umubiri w’imbwa bikaba bitoroshye ko yakwandura kandi ko iyo irwaye ibyo bisazi, ishobora kubyanduza umuntu cyangwa irindi tungo ryose irumye.
Umuyobozi Mukuru wa Foundation Rutayisire Alphonse, yateguye iki gikorwa ifatanije n’ivuriro ry’Imbwa n’injangwe (ClinivetkglPets Ltd), Bigirimana Mediatrice, yavuze ko gutekereza gukingira imbwa ari imwe mu nshingano.
Yagize ati “Twahereye ku mbwa 100 ariko uko tuzabona ubushobozi tuzakomeza. Imbwa zidakingiye, zanduza umuryango zibamo n’abanyarwanda muri rusange. Ni ikibazo no ku gihugu.”
Zimwe mu nshingano za Foundation Rutayisire Alphonse harimo kurengera amatungo magufi arimo imbwa n’injangwe, gufasha abavuzi b’amatungo guhabwa ubumenyi bwo kuzitaho no kuzivura ndetse no guhugura abaturage uko bazitaho.
Foundation Rutayisire Alphonse ihuriwemo n’umuryango w’uwari umuyobozi w’ivuriro ry’amatungo magufi ryitwa ClinivetkglPets Ltd, Rutayisire Alphonse, witabye Imana. Ubu iyobowe n’umufasha we Bigirimana Mediatrice.



















TANGA IGITEKEREZO