Yabaye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga hafi n’umudugudu w’abamugariye ku rugamba.
Ababibonye babwiye IGIHE ko imodoka ya Hilux yaturukaga mu Murenge wa Masaka, yerekeza mu cyerekezo cyo mu Mujyi, yagonganye na moto yari itwaye umugenzi yaturukaga mu Murenge wa Nyarugunga igana i Masaka.
Imodoka ikimara kubagonga ngo umumotari we yahise apfa ariko umugenzi akomereka byoroheje. Hakomeretse n’umunyonzi wari utwaye igare mu gihe umushoferi w’imodoka we nta kibazo yagize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève, yahamirije IGIHE aya amakuru anavuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro n’Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kanombe.
Ati “Ni byo iyo mpanuka yabaye, hariya ku muhanda ugana ku mudugudu w’abamugariye ku rugamba. Yahitanye umumotari, abandi bakomeretse bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kanombe.”
Abakomeretse uko ari batatu bahise bajyanwa ku bitaro bya Masaka mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!