Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari ku rugerero mu kagari ka Cyimo Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali zirasaba urubyiruko rw’u Rwanda gukoresha imbaraga ziruta izo bakoresheje bakora ikibi batsemba inzirakarengane z’Abatutsi mu mwaka 1994.
Ibi babitangaje ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi .Uru ruzinduko rwakozwe n’intore rwari rugamije kuza kwifatanya n’inzirakarengane z’Abatutsi zazize uko zaremwe. Nkuko Gasengayire Josephine Perezida wa Njyanama w’Akagari ka Cyimo Umurenge wa Masaka mu karere Kicukiro yabitangaje .
Kwizera Jean Claude Intore yo mu murenge wa Masaka yasabye urubyiruko ko bashirika ubute bagasura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi kugira ngo barebe amarorerwa urubyiruko rwakoze ati “ Imbaraga urubyiruko rwakoresheje rwica Abatutsi banazikoreshe bafasha abarokotse Jenoside ndetse no gukumira abagifite ingengabitekerezo yayo.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe muri mu mwaka 1994.



















TANGA IGITEKEREZO