Nyuma y’uko Akarere ka Kicukiro kabaye aka gatatu mu gukorerwamo ibyaha byinshi mu mezi atatu ashize mu gihugu cyose, inama y’umutekano yaguye yanenze abayobozi b’inzego zibanze kuko badaha Polisi amakuru ku gihe ngo ibyaha bikumirwe.
Inama yaguye y’umutekano mu karere ka Kicukiro yahuje abayozi bose guhera ku bo mu midugudu kugeza ku kagaei hagamijwe kumenyesha uko umutekano uhagaze ndetse no gukangurira abayobozi bose guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere kwita ku gukumira ibyaha bigenda bivuka harimo icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge ndetse no gusambanya ku gahato abana n’ibindi byose bihungabanya umutekano.
Ikibanzweho cyane muri iyi nama ni uburyo abayobzi ndetse n’abaturage bafatanya gukumira ibyaha aho kujya bahabwa raporo y’ibyamaze kuba kandi arimbi.
Mu nama yabaye tariri ya 16 Ukwakira, minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko akarere ka Kicukiro kihariye 7,6% by’ibyaha bibera mu gihugu.
Mu nama y’umutekano yaguye DIPS w’akarere ka Kicukiro Ndoli Fred yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga amakuru ku gihe kuko hari aho polisi ibura abakoze ibyaha kandi bahari.
Yagize ati” hari igihe polisi ikora operation iriko ikabura abakora ibyaha kandi bahari ari ukubera kubura abayiha amakuru”
Yagiye atanga ingero z’ahantu runaka insoresore zambura abagore telefoni n’amasakoshi ariko inzego z’ibanze ntizitange ayo makuru ku gihe ngo polisi ifatanye n’abaturage kubirwanya hakiri kare.
Yanasabye inzego z’ibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu kumenya umwirondoro wa buri wese utuye mu mudugudu kuko kutabamenya aribyo bituma habazwa uwakoze ibyaha bkavuga ngo ntazwi kandi ahamaze nk’umwaka wose ahatuye.
Umuyobozi wa Karere ka Kicukiro wungirije ushinzwe ubukungu Mukunde Angelique yatangaje ko mu myanzuro y’inama y’umutekano bafashe ingamba zo gukumira ibyaha hibandwa mu gutanga amakuru ku gihe ndetse no kubwira abaturage ko ibyaha byo gucuruza abantu biriho bakabyirinda n’ubwo bitaragaragara mu karere kabo
Yagize ati”n’ubwo nta mibare dufite y’abantu bacurujwe mu karere kacu ariko ningombwa ko abayobozi b’inzego zose bamenya ko biriho bakabibwira abaturage kandi bagafatanya nabo kubirwanya bitaraba”
Abitabiriye inama y’umutekano yaguye ku rwego rw’akarere banahawe nimero itishyurwa yo guhamagaraho mu gihe icyo aricyo cyose bagatanga amakuru cyangwa bakabaza ibibazo.Iyo nimero ni 4575 bakaba basabwe kuyibyaza umusaruro.
Ibyaha byiganje mu turere tw’umujyi wa Kigali na Kicukiro ibarizwamo harimo ubujura buciye mu cyuho, ibiyobyabwenge, gufata abana ku ngufu n’ibindi.Ibyo byose biterwa n’uko uturere tw’umujyi tuduwe ku buryo bucucitse ndetse no guturana kw’abantu bataziranye bikaba bimwe mu bituma batagirirana imbabazi


















TANGA IGITEKEREZO