00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Inzu y’umuturage yatwitswe na Gaz

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 November 2022 saa 03:01
Yasuwe :

Inzu y’umuturage mu Murenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro yafashwe n’inkongi y’umuriro uturutse kuri gaz yo gutekesha yaturitse, byinshi mu byarimo bihiramo nayo irangirika bikomeye.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, ahagana saa saba z’amanywa ku muhanda unyura haruguru gato y’urusengero rwa Zion Temple werekeza Kicukiro Centre ahazwi nko ku ruganda rwa Super.

Nta muntu waguye cyangwa ngo akomerekere muri iyi mpanuka.

Iyi mpanuka yabaye ubwo abana batatu n’umukozi wo mu rugo ari bo bari mu nzu gaz akabaturikana inzu igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Ababonye ibyo biba bavuze ko inzu yatangiye ishya buhoro buhoro ihereye ku ruhande rw’igikoni ariko kubera ko itahise ibona ubutabazi bw’ibanze yakomeje gufatwa n’umuriro kugeza igisenge gikongotse.

Umwe yagize ati “Umuriro watangiye buhoro buhoro ariko bigenda byiyongera kugeza n’umuriro ufashe igisenge kuko nta muntu wari kwinjiramo cyane ko umwotsi wari wabaye mwinshi. Icyo abantu bafashije ni ukurokora bimwe mu bikoresho byarimo bishoboka, birasohorwa.”

Nyuma y’iminota 30 y’inkongi y’umuriro nibwo ubutabazi bwahageze bugerageza kuzimya iyo nkongi n’ubwo ibintu byinshi byahiriye muri iyi nzu nayo ubwayo irangirika bikomeye.

Ibyabashije gusohorwa mu nzu birimo intebe, matelas, igitanda n’ibindi bintu by’ibanze byashyizwe mu muhanda cyane ko inzu yari yegereye umuhanda ku buryo byawufunze imodoka zikaba zitemerewe kuhanyura.

Inzego z’umutekano zitandukanye ziri gutanga ubutabazi mu kuzimya iyi nkongi hirindwa ko umuriro wafata n’izindi nzu byegeranye ndetse no kurokora bimwe mu byaba bitarafatwa n’inkongi.

Abana bo muri uru rugo biragoye ko bagira amakuru batangaza ku cyaba cyabaye intandaro y’iturika rya gaz kubera ko batarabasha kwiyumvisha ibyabaye.

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages