Mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Niboye, ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Ukwakira 2014, umuvu w’amazi aturuka kuri Kaburimbo nshya yubatswe muri uyu murenge ntihabwe ruhurura z’amazi wasenyeye abaturage.
Mu kagari ka Mwijuto, niho uyu muvu wakoze amarorerwa aho wasenye ibikuta bitatu, igipangu cy’ababikira, igipangu cy’ikigo gishya cy’abapadiri cya Gatagara ndetse n’igipangu cy’umuturage. Aya mazi yari menshi cyane yahise yose yincunshumurira mu nzu y’undi muturage witwa Mahoro Vincent, isenya urukuta rwatandukanyaga iwe n’urugo rw’umuturanyi we. Ayo mazi yakomereje mu nzu, yangiza ibikoresho byose byo mu nzu ndetse asohoka asenya n’urukuta rwo hepfo.
Mukandangizi Lea, umugore wa Mahoro Vincent ari nawe wari uri mu rugo ubwo ako kaga kabagwiriraga, yabwiye IGIHE ko batabawe n’uko inzu yabo yubatse igeretse (Etage). Yagize ati “Amazi yasenye urukuta rw’umuturanyi wa ruguru, aza adusanga, nahise mpungishiriza abana mu nzu yo hejuru. Iyo itaba ‘etage’ tuba twapfuye.”
Mukandangizi yavuze ko atabasha guhita amenya agaciro k’ibyangiritse ngo kuko ibikoresho n’inzugi zose z’inzu yo hasi nta na kimwe kitangiritse, ngo ariko birabarirwa muri miliyoni esheshatu z’amanyarwanda. Yagize ati “Ibikoresho byari biri mu nzu yo hasi byose byangiritse, Firigo, Cuisiniere nshya, televiziyo, intebe n’akabati, yewe n’inzugi zangiritse.” Yongeyeho ko bari basanzwe bafite gusa ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, ntazi uko ibi bazabyifatamo.
Aya mazi aturuka kuri kaburimbo yasenyeye aba baturage mu gihe ngo batahwemaga kugaragariza ubuyobozi ko babangamiwe no kuba uyu muhanda mushya utagira za ruhurura. Izi mpungenge zagarutsweho no mu nama y’umuganda uherutse (kuwa gatandatu ushize), ariko ngo nta mwanzuro wafashwe.
Ntibiramenyekana niba hari umuntu waba yahitanywe cyangwa ngo akomeretswe n’uyu muvu udasanzwe. Abaturage bo mu murenge wa Niboye baratabaza ngo batabarwe vuba kuko bashobora kuzahora mu kaga gakomeye baterwa n’aya mazi aturuka kuri kaburimbo nshya itagira inzira y’amazi (Canalisation).



















TANGA IGITEKEREZO