Mu ijwi ry’Umunyamabanga uhoraho muri Minaloc, Vincent Munyeshyaka, Minisitiri Kaboneka yegejeje ubutumwa ku batorewe kuyobora Akarere ka Kicukiro, abibutsa ko batagomba kuzatekerereza abaturage kandi ko batagomba kuzatatira igihango bagiranye n’Abanyarwanda.

Ubu butumwa bwari bukubiye mu ngingo ebyiri z’ingenzi arizo: Gushima abari muri komite nyobozi icyuye igihe, barangajwe imbere na Paul Jules Ndamage, hamwe no gutanga impanuro ku bayobozi bashya b’Akarere ka Kicukiro .

Munyeshyaka yagize ati “Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yansabye kwibutsa abajyanama ku nzego zose ko twifuza ko Umunyarwanda agira ijambo n’uruhare mu igenamigambi, ingengo y’imari ndetse no kugira ijambo ku bikorwa mu Karere ndetse no mu gihugu.Turabasaba kujya musubira mu Mirenge mukaganira n’abaturage babatumye ntihabeho kubatekerereza, icyo ni ikintu tugirango muzagishyiremo ingufu.”

Yakomeje abasaba kugira ubufatanye hagati ya Njyanama na Nyobozi, bagakomeza ubwuzuzanye n’ubwumvikane.

Ubutumwa bwa Minisitiri Kaboneka, bukomeza buvuga ko abatorewe kuyobora Akarere ka Kicukiro bari ku ruhembe rw’umuheto mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Mu ijambo rye rya mbere, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, yashimiye abaturage bamugiriye icyizere we na bagenzi be.

Yagize ati “Mu myaka itanu ishize nari natorewe kuba umuyobozi w’inama Njyanama, uyu munsi rero nkaba nimuye ibyimbo. Turabizi ko muduhanze amaso kandi tuzakora ibishoboka kugira ngo ibyo twatorewe tuzabigereho.”

Akarere ka Kicukiro guhera tariki ya 26 Gashyantare kayobowe na Dr Nyirahabimana Jeanne, Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu ni Mukunde Angelique, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Bayingana Emmanuel.

Abatorewe kuyobora Kicukiro bari kumwe na Paul Jules Ndamage (uwa kane) wahoze akayobora
Abatorewe kuyobora Kicukiro bari kumwe na Paul Jules Ndamage (uwa kane) wahoze akayobora
Komite nyobozi nshya y'Akarere ka Kicukiro
Komite nyobozi nshya y'Akarere ka Kicukiro

[email protected]