Umusaruro ukomoka ku bubaji, ubucuzi n’indi mirimo y’ubukorikori bikenerwa kenshi mu buzima bw’igihugu, cyane icyihuta mu iterambere ry’ibikorwa remezo.
Ubuyobozi bw’iyi koperative buvuga ko bwahoranye igitekerezo cyo kubaka agakiriro mu myaka yashize, bugamije guteza imbere imirimo y’ubukorikori ikoreshwa imbaho n’ibyuma yose iganisha ku bwubatsi.
Claudien Uwanyirigira, Perezida wa KSWC yagize ati” uyu mushinga twawutekereje tugamije kwiteza imbere ariko tugaha akazi Abanyarwanda benshi bashoboka.”
Uwanyirigira avuga ko mu mafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 300 yakoze iki gikorwa harimo inguzanyo ya miliyoni 940 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Banki y’u Rwanda itsura amajyambere, BRD akazishyurwa mu myaka 10.
Ubwo ubuyobozi bwa BRD bwasuraga ibi bikorwa kuri uyu wa 16 Gashyantare, Uwanyirigira yabugaragarije ko muri aka gakiriro harimo igice kizajya gihugurirwamo urubyiruko rwo muri aka karere n’ahandi, mu myuga ihakorerwa hifashishijwe integanyanyigisho y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro(WDA).
Umuyobozi mukuru wa BRD Alex Kanyankore yashimye uburyo bakoresheje neza inguzanyo, baharanira iterambere ry’igihugu.
Yagize ati” Twateye inkunga ibikorwa byo kubaka agakiriro, cyane cyane ibikorwaremezo kuko biri mu byibanze bigomba gukorwa muri EDPRS II bigamije koroshya imiturire no guteza imbere imijyi ya kabiri.”
Kanyankore yongeyeho ko gutera inkunga iyi koperative bizafasha guhanga imirimo, bigatanga akazi bityo bigahindura imibereho y’abaturarwanda n’imisoro ikiyongera.
Uwanyirigira kandi avuga ko muri Werurwe ari bwo aka gakiriro kazatangira gukorerwamo ku mugaragaro ndetse ko hari icyizere gihagije cyo kubona abakiriya.
Esperance Kabanyana umwe mu batangiye kuhakorera umwuga w’ububaji, avuga ko nubwo ari wenyine yatangiye kubona abakiriya kandi yizeye gutera imbere vuba.
Aka gakiriro karimo imyanya 200, igabanyije mu bice bitatu, birimo igikorerwamo imirimo y’ububaji, ibikorwa bijyanye n’ibyuma, n’ahazacururizwa ibikoresho binyuranye by’ubwubatsi. Gafite kandi ibyumba bizakoreshwa bahugura urubyiruko rukazajya runahakorera imirimo yo kwimenyereza imyuga.



















TANGA IGITEKEREZO