00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Niboye ku isonga mu kunoza Serivisi, Nyirasenge w’umwana gahunda y’umwihariko

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 21 October 2013 saa 12:06
Yasuwe :

Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro kahawe igihembo ku rwego rw’igihugu, gashimirwa imitangire ya serivisi inoze. Ibyo byose bigerwaho ku bufatanye hagati y’abaturage n’ababayobora, hagakubitiraho na Gahunda bihariye ya Nyirasenge w’umwana, aho baha impanuro urubyiruko cyane cyane abirera.
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2013, abaturage bo mu kagari ka Niboye bizihije ibirori byo kwishimira ibyo bamaze kugeraho, ku buryo babiherewe n’igihembo ubwo (…)

Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro kahawe igihembo ku rwego rw’igihugu, gashimirwa imitangire ya serivisi inoze. Ibyo byose bigerwaho ku bufatanye hagati y’abaturage n’ababayobora, hagakubitiraho na Gahunda bihariye ya Nyirasenge w’umwana, aho baha impanuro urubyiruko cyane cyane abirera.

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2013, abaturage bo mu kagari ka Niboye bizihije ibirori byo kwishimira ibyo bamaze kugeraho, ku buryo babiherewe n’igihembo ubwo besaga umuhigo mu mitengiye ya Serivisi nziza ku rwego rw’igihugu. Ibyo byose biherekezwa na Gahunda yihariye yatangijwe muri ako kagari yiswe “Nyirasenge w’umwana”, aho ababyeyi begera abana birera bakabagira inama bakabaha impanuro, aho bamaze gufasha umwe gushing urugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Niboye, Niyonkuru Emmanuel, mu kiganiro na IGIHE, atangaza ko ako kagari kamaze kuba akambere imyaka ibiri ikurikiranye mu mihigo mu murenge, by’akarusho kabaye aka mbere ku rwego rw’igihugu mu kunoza serivisi. Agira ati “Ibanga ryacu ni ukwita ku kazi, kandi tugashyirahamwe haba abakozi ndetse n’abaturage tuyobora. Hari imikoranire inoze hagati y’inzego, ku buryo tudasobanya. Ikindi kandi ni ukubahiriza gahunda, igihe udahari ukabimenyesha abo mukorana n’abo uyobora bari bugukenere.”

Uwizera Denyse, Perezida wa Njyanama y’Akagari ka Niboye, atangaza ko kugira ngo akagari kabo kaze ku isonga mu kunoza serivisi, ari uko ibyo bakora mbere na mbere babanje kubigira ibyabo, kandi umurimo wabo bakawukora bawukunze.

Nyirantama Leocadie umukecuru w’imyaka 80 y’amavuko wahawe ishimwe mu kwitabira gahunda za Leta, aganira na IGIHE, tatubwiye ko yishimye cyane kuba abantu babona ko afite umwete mu byo akora. Agira ati “Banshimiye kandi nanjye ndishimye, nzabikomeza igihe nkiriho. Sinigeze niganda mu bikorwa biteza imbere igihugu. Urubyiruko ndarusaba gukunda igihugu bakorana umwete, kuko udakora ntaba akunda igihugu cye.”

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venantie, wari witabiriye ibirori byo kwishimira igihembo akagari atuyemo kahawe mu kunoza serivisi, mu ijambo rye yashimiye abatuye ako kagari ndetse n’abayobozi bako, ko igihembo bahawe ari ishema ku rwego rw’igihugu, byavuye kuri serivisi nziza batanga. Atangaza ko ibikorwa byabo bigaragaza ubuyobozi bwiza, kandi bigaragaza ubufatanye mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri Tugireyezu ati “Uyu muhigo ntimuzawutezukeho, murasabwa kuwukomeraho, bayobozi mugafatanya n’abaturage kuko mwenyine ntacyo mwageraho, hatabayeho kunganirana n’abaturage ngo batange imbaraga zabo. Umugoroba w’ababyeyi muwuhe imbaraga ariko by’akarusho gahunda ya Nyirasenge w’umwana muyishyigikire, natwe tuzayikorera ubuvugizi, ku buryo izasakara n’ahandi hose.”

Mu kwishimira igihembo Akagari ka Niboye kahawe ku rwego rw’igihugu mu kunoza serivisi, abaturage bitangira gahunda za Leta kurusha abandi, ndetse n’abayobozi b’imidugudu bahawe imyemezabushobozi. Wabaye kandi umwanya wo kugaragaza imihigo y’ibizakorwa n’ako kagari muri uyu mwaka 2013/2014. Akagari ka Niboye kagizwe n’imidugudu 15, gatuwe n’abaturage ku 7910.

Uretse Minisitiri Tugireyezu Venantie, ibi birori byitabiriwe kandi na Senateri Apollinaire Mushinzimana, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwayisaba Florence n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye Nirera Marie Rose.

Minisitiri Tugireyezu Venantie yifatanyije n'abaturage bo mu kagari atuyemo, kwishimira igihembo bahawe
Nyirantama Leocadie ahabwa igihembo na Senateri Apollinaire Mushinzimana
Uwizera Denyse, Perezida wa Njyanama y'Akagari ka Niboye yereka abaturage igihembo bahawe
Uwo mukecuru Nyirantama Leocadie yahawe igihembo cyo kwitabira gahunda za Leta

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages