00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Polisi yangije inzoga z’inkorano inasenya uruganda rwazikoraga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 January 2015 saa 07:12
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro yangije litiro 1500 z’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko zahawe akazina k’Inyamerika ndetse hanasenywa uruganda rwazikoraga ku ya 1 Mutarama 2015.
Ibi binyobwa byakorerwaga mu ruganda rw’uwitwa Eduard Biziyaremye mu Kagari k’Ayabaraya, mu murenge wa Masaka.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bo muri aka gace aho basobanuriwe ububi bw’ ibiyobyabwe, basabwa kubyirinda no gutanga amakuru ku babinywa n’ababigurisha.
Inyamerika ni uruvange (…)

Inyamerika ni uruvange rw’ibintu bitandukanye birimo ibisigazwa by’ibisheke, isukari, imusemburo uzwi ku izina rya Pakmaya.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha mu karere ka Kicukiro, IP Hamdun Twizeyimana, yabwiye abo baturage ko ibyinshi mu byaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane mu ngo, bikunze guterwa n’ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’urumogi.

IP Twizeyimana yashimiye abaturage ku guha Polisi amakuru ku gihe yatumye habaho itahurwa ry’urwo ruganda n’izo nzoga zitemewe, anabasaba gukomeza kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko ndetse no gutanga amakuru ku gihe ku babigaragaramo.

Chantal Mukamana, umwe muri abo baturage yagize ati,” Uwanyoye ibi biyoga aba ameze nk’umusazi. Nta kintu na kimwe atinya. Uzasanga akenshi intonganya n’amakimbirane mu ngo ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina biba bifitanye isano n’ibiyobyabwenge .”

Yakomeje avuga ko yishimiye inama bagiriwe na Polisi amenye kurushaho ububi bw’ibiyobyabwenge kandi niyemeje kubirwanya mpereye mu muryango wanjye ndetse no mu baturanyi.”

Mukamana yagiriye inama abaturage bagenzi be kwirinda ibyaha muri rusange ndetse bagatungira agatoki Polisi ababigiramo uruhare bose.

Polisi nayo ikomeje gukangurira abaturage kwirinda gukora, kunywa no kugurisha inzoga zitemewe n’amategeko kuko abahanga bavuga ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages