00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: RIB irahiga bukware umugabo ukekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 January 2022 saa 08:14
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri guhiga bukware umugabo wo muri Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Kagasa, Umudugudu wa Nyagafunzo ukekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we, agahita atoroka.

Uyu mugabo akurikiranyweho ko yakubise umugore we mu buryo bubabaje, yatumizwa n’inzego zibishinzwe agahita atoroka.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yamaze gukorerwa raporo n’inzego z’ibanze, ikubiyemo ibizifashishwa mu butabera.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’ibanze bwakoze raporo izifashishwa mu butabera, mu kirego cyatanzwe n’umugore we. Aramurega ko yamukubise akamukomeretsa bikabije. Uregwa yaratumijwe aranga ahitamo gutoroka agumya kwihishahisha.”

Mu itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yasabye ko uwamubona yayimenyesha cyangwa akabibwira Polisi imwegereye.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo ushakishwa amenyerewe guhamagara kuri za radio buri gitondo atanga ibitekerezo.

Polisi y’Igihugu yigeze kumuha moto kuko yatangiraga amakuru ku gihe ndetse akabishishikariza abantu.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze aho atuye, yahishuye ko uyu mugabo ukora akazi ko gutwara moto yatangiye kujya yitwaza ko aziranye n’abayobozi, agahohotera abaturanyi.

Uyu mugabo aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake yahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages