Akayezu Gisele w’imyaka 29 y’amavuko akomoka mu Karere ka Nyarugenge mu Mudugudu wa Gatare Akagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu gitondo cyo ku itariki 11 Nyakanga 2015 yafashwe n’ibise ubwo yari yagiye gusura iwabo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, yihutira kujya ku Bitaro bya Masaka.
Nsabimana yatangarije IGIHE ko umugore we yari agiye kubyara imbyaro ya kabiri, bageze kwa muganga ngo bababwiye ko ibise bidahagije bategereza ko byiyongera.
Nyuma y’amasaha atari make bategereje ko ibise byiyongera bagaheba, Nsabimana n’umugore we ngo basabye abaganga ko bamubaga kuko n’umwana wa mbere yari yamubyaye abazwe, ariko baramuhakanira.
Yagize ati “Abaganga bakomeje kutubwira ko bamuha amahirwe yo kubyara neza, ariko birananirana. Ku cyumweru mu gitondo ni bwo bampamagaye bambwira ko umwana yapfiriye mu nda, hanyuma ngo bamukuruza ibyuma umutwe urangirika ku buryo n’ubwonko bwagiye hanze. Nakwemezwa n’iki ko umwana wanjye yavutse apfuye.”
Yasabwe imbabazi n’abaganga bamubwira ko habayeho uburangare...
Nsabimana avuga ko bamwe mu baganga bamusabye imbabazi bakamubwira ko umugore we yabyajwe n’umushinwa.
Ati “Bambwiye ko nyuma yo gusanga umwana yapfiriye mu nda, ngo umuganga w’umushinwa w’inzobere mu kubyaza, yavuze ko nta mpamvu yo kubaga umubyeyi, ni ko gukurura umwana akoresheje ibyuma...Barambwiye ngo mbababarire ikosa, ko batigeze bamenyesha ibyo bagiye gukorera umwana wanjye...Nta mbabazi nabaha baranyiciye umwana urubozo gutyo.”
Habayeho ikosa ryo kutamenyesha umugabo mbere ibigiye gukorerwa umwana we
Umuyobozi w’ibitaro bya Masaka, Dr Uwizeye Marcel, yatangarije IGIHE ko uburyo bwakoreshejwe mu kubyaza uyu mubyeyi bwitwa ‘Craniotomie’ hagamijwe kugirango umutwe ugabanuke mu bunini bakaba basazwe babukoresha no ku bandi bagore iyo abana babapfiriye mu nda, ariko ngo barabanza bakabimenyesha umugore n’umugabo.
Yagize ati “Ni uburyo bukoreshwa hagamijwe kurengera umubyeyi, hatabayeho kumubaga kuko kubaga muzi ko bigira ingaruka zitandukanye. Umuganga w’umushinwakazi w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore ni we wakoresheje ubu buryo, ariko wenda ikosa ryabayeho ni uko yasobanuriye umugore icyo agiye gukora akanabyemera, ariko ntabwire umugabo we. Abandi baganga rero bamaze kubona ibyo arimo gukora bihutiye kubibwira umugabo banamusaba imbabazi kuko batari babimubwiye mbere y’uko bikorwa.”
Dr Uwizeye akomeza avuga ko nyuma yo gusobanurira Nsabimana ibyakorewe umwana we, ngo bamusabye imbabazi kandi na we arabyumva kuko icyari kigamijwe kwari ukurengera umugore we, icyatumye adasobanurirwa mbere ngo bishobora kuba byaratewe n’uko umuganga w’Umushinwakazi wari uri kwita kuri uyu mugore yagize ikibazo cy’ururimi.
























TANGA IGITEKEREZO