Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yabwiye IGIHE ko kugira ngo amakuru amenyekane ari uko abaturanyi bari bazi ko yabyaye ariko nyuma bakabona nta mwana afite bakagira amakenga.
Yagize ati “Amakuru avuga ko yabyaye umwana w’umuhungu ku wa 5 Kamena 2020 noneho bigeze tariki 12 mu Mudugudu we bamubaza aho yashyize umwana yabyaye biza kugaragara ko ntawe afite.”
Yavuze nyuma yo kubimubaza akabihorera bahise bitabaza ubuyobozi bugatangira iperereza.
Segatashya yavuze ko amakuru yabonye avuga ko uwo mukobwa yateze imodoka akava i Masaka ahetse umwana agakomeza ajya Nyabarongo akamutayo.
Igiteye urujijo ni uko abaturanyi bakomeje kotsa uwo mukobwa igitutu akavuga ko umwana yamuhaye umusore babyaranye ariko bamubaza akabihakana ku buryo bitaranamenyekana niba ari nawe koko babyaranye.
Uyu mukobwa ngo yaba yarafashe icyemezo cyo guta umwana we nyuma yo gutereranwa n’uwo byabyaranye. Gusa ukuri kuri ibyo byose gutegerejwe mu bizava mu iperereza. Birakekwako yajugunye umwana we ku wa 11 Kamena 2020.



















TANGA IGITEKEREZO