Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubwo hari byinshi bakorerwa mu rwego rwo kubafasha kubaho no kubafata mu mugongo, hari abakibangamiwe no kutagira amacumbi, kimwe mu bituma abatarayageraho bakomeza guheranwa n’imibereho mibi, no kumva batitaweho nk’abandi.
Ni mu mudugudu wa Multimedia, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro, Mukakarara Eugenie ubana n’umwana we w’umukobwa urangije amashuri yisumbuye, baba mu nzu itageze kuri metero kare eshanu (5m2). Uyu mubyeyi ahangayikishijwe no kutagira icumbi, kuko n’ubusanzwe atunzwe n’abaturanyi be.
Mukakarara Eugenie, mu kiganiro na IGIHE, aho twamusanze atuye yadutangarije ko ubuzima bwe yabwihereranye ntiyagira uwo abuganirira. Uko kubyihererana byatumye ngo anagira isoni zo kujya avuga ibibazo bye mu ruhame, akomeza kwitungirwa n’abaturage gusa, no kubana na byo wenyine. Avuga ko abenshi iyo bamubonye bavuga ko nta kibazo afite, ariko we yimeje kuticwa n’umwanda kugira ngo yitabweho mbere.
Yagize ati “Nyuma ya Jenoside, naje kubona akazi ko kwigisha kuko nari narize amashuri atatu. Nyuma naje gusezererwa mu kazi, mva aho nakoreraga i Ngarama, n’umwana wanjye tuza mu mujyi wa Kigali. Nazanye n’icyemezo cy’uko narokotse Jenoside. Nabanje gufashwa nk’abandi ariko bigeze aho hatangwa gahunda ko umuntu azajya afashirizwa aho yarokokeye. Iyo nageraga iwacu, ntibandebaga neza kuko bavugaga ko ndi umunyamujyi. Imfashanyo y’ingoboka twahabwaga na yo yageze aho irahagarara. Ubuzima bwanjye nabushyize mu maboko ya Nyagasani. Uretse ko mfite n’ikindi kibazo cyihariye…”
Mukakarara akomeza avuga ko ubu yabonye itorero ryamuhaye akaraka ko kwita ku bana b’incuke. Ati “Akaraka nkora bampemba amafaranga ibihumbi cumi na bitanu. Aka kazu mbamo nkishyura ayo nkorera yose hatavuyeho na rimwe. Ibijyanye n’ibintunga, ni abaturanyi banjye babizi. Ariko kandi sinzicwa n’umwanda ngo bakunde baboneko mbabaye, kuko akenshi iyo bambonye bavuga ko nta kibazo mfite.”
Ku kibazo cy’uyu Mukakarara, twegereye umuyobozi w’umudugudu wa Multimedia ngo tumenye ko bakizi n’icyo bagikozeho, Kagabo Mustafa agira ati “Tubashyira mu batishoboye. Hari inkunga bahabwa ariko na yo ni intica ntikize ntacyo ibamariye. Ubundi afashwa natwe abaturanyi be.”
Ku bijyanye n’icyiciro cy’ubudehe Mukakarara Eugenie yaba yarashyizwemo yadutangarije ko ari mu cyiciro cya kabiri, akaba yarahawe ubufasha bwo kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza gusa.
Muhirwa Claude, uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kicukiro, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko ikibazo cya Mukakarara cyabagezeho, ndetse yanamusuye ubu barimo gushaka umuti wacyo. Yagize ati “Imibereho ye koko irababaje. Naramusuye aho acumbitse, aho arara ni ho bubiko bw’ibintu akoresha kandi ni na ho yakirira abamusuye. Inzu acumbitsemo ntiwamenya niba hari umuntu uyibamo.”
Muhirwa akomeza avuga ko ikibazo cya Mukakarara yakigejeje ku buyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro kugira ngo cyigweho, bashake n’uburyo bamufasha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Niyirora Achille, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko icyo kibazo kitigeze kimugeraho, ariko ubwo akimenye bagiye kugikurikirana uwo muturage agashakirwa ubufasha nk’uko n’abandi bafite ikibazo nk’icye babuhabwa. Agira ati “Hari umuntu umwe ikibazo cyatugezeho, ubu arimo kubakirwa inzu i Masaka. Uwo rero ikibazo cye ntacyo twamenye. Ubu turagikurikirana turebe uko amerewe, ibishoboka byihuta tubimufashe, hanyuma dushake uburyo ikibazo cye cyabonerwa igisubizo kirambye.”
Niyirora akomeza asaba abaturage bafite ibibazo kutajya babyihererana, kuko iyo bidakemutse mu gihe gikwiye biba ingutu, bakumva ko batereranywe. Iyo ibibazo bibagezeho kare bishakirwa umuti mu maguru mashya, nta mpamvu y’uko umuturage yaheranwa na byo.



















TANGA IGITEKEREZO