00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro:Umusore yapfiriye mu nzu nyuma y’umunsi umwe uwo baherutse gusangira apfuye

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 1 April 2020 saa 07:28
Yasuwe :

Umusore uri mu Kigero cy’imyaka 32 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Multimedia mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, yasanzwe mu nzu yapfuye kuri uyu wa 31, Werurwe, 2020 nyuma y’umunsi umwe undi mu bagore babiri baherutse gusangira yitabye Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Murebwayire Alphonsine , yabwiye IGIHE ko amakuru y’uwo musore uzwi ku izina rya Micomyiza ariko ibyangombwa bigaragaraza ko yitwa Ntwali Armel rwamenyekanye kuri uyu wa Kabiri nyuma yuko nyiri aho akodesha abonye amaze amasaha menshi atava mu nzu akitabaza ubuyobozi bukica urugi.

Ati “ Mu gipangu yabagamo yabwiye umukuru w’umudugudu ko amuheruka ku Cyumweru nijoro [tariki 29 Werurwe] kandi ko yabonaga asa n’uwasinze agira amakenga y’ukuntu adaheruka gusohoka , bica urugi nk’ubuyobozi ngo barebe basanga yapfuye kandi ntacyo yambaye.”

Uyu musore ngo yari amaze imyaka ibiri atuye muri ako gace yibana. Nta kazi yagiraga ahubwo yari atunzwe na mushiki we uba i Burayi. Iyo yamwohererezaha amadolari ngo yajyaga kunywa, gusa ngo yari afite abagore babiri bakunze gusangira.

Murebwayire Alphonsine yabwiye IGIHE ko umwe muri abo basangiraga na we yitabye Imana ku wa Mbere tariki 30 Werurwe.

Ati “ Hari abagore basangiraga barimo uwo mu Gasharu ari naho banywereye, umwe rero yapfuye ejobundi none Armel na we arapfuye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu ry’Ubugenzacyaha (RIB) Marie Michelle Umuhoza yabwiye IGIHE ko urwo rwego rwamenye ayo makuru ndetse rwatangiye iperereza ku cyateye urwo rupfu.

Umurambo w’uwo musore wajyanywe gupimwa ngo bifashe mu kugaragza icyateye urwo rupfu mu gihe n’irindi perereza rikomeje muri rusange. Ibyangombwa bye ‘pasiporo’ byerekena ko akomoka mu Burundi.

Ikarita yafashwe na satellite igaragaza mu Kagali ka Kagina aho umusore wapfuye yari atuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .