Ahagana mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe 2020, nibwo abajura babiri bashatse kwinjira mu nzu y’umuturage.
Amakuru IGIHE ifite ni uko umwe muri bo yarashwe ashatse kurwanya abapolisi bari babasanze bari gucukura inzu; umwe yashatse kubakubita umutarimba yari arimo gucukuza, mu gihe mugenzi we bari bari kumwe we yahise yiruka akibona abapolisi bahingutse.
Kugeza ubu nta myirondoro y’uwarashwe yari yamenyekana kuko nta cyangombwa na kimwe yari afite, ariko abaturage bageze aho byabereye bagaragaje ko ashobora kuba ari mu kigero cy’imyaka 23.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yavuze ko uwarashwe yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.
Ati "Abapolisi basanze abo bajura bari gucukura inzu y’umuturage bakoresheje imitarimba n’imihoro. Umwe yahise yiruka aburirwa irengero, undi arwanya polisi iramurasa.’’
CIP Umutesi yakomeje avuga ko abantu bashaka kurwanya inzego z’umutekano mu gihe zibasanze bari gukora ibyaha baba bafite imyumvire idahwitse, kuko amategeko abuza buri muntu wese gushaka kurwanya abashinzwe umutekano mu buryo ubwo aribwo bwose.
Polisi ivuga ko bimaze kugaragara ko abajura basigaye bajya kwiba abenshi banyoye ibiyobyabwenge kandi ngo nta byangombwa baba bitwaje kugira ngo hatazagira upfa kumenya imyirondoro yabo yuzuye.
Yibukije ko kurwanya inzego zishinzwe umutekano ari ukutareba kure kuko bishobora gutuma ubikoze abitakarizamo ubuzima.


















TANGA IGITEKEREZO