Gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku buzima bwo mu mutwe ku rubyiruko ni yo nsanganyamatsiko ihuriro rya munani ry’urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro ryibanzeho.
Iri huriro ry’umunsi umwe ryitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rw’Akarere, tariki ya 15 Kanama 2014, aho bashishikarijwe kurwanya ibiyobyabwenge bihangira imirimo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro Uwayisaba Florence yagaragaje ko ibiyobyabwenge bihangayikishije aka Karere kuko bifite uruhare runini mu kwangiza ubuzima bw’urubyiruko.Yagize ati” duhangayikishijwe n’ikibazo k’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko ni ibiyobyabwenge nk’uko byitwa nyine. Iyo umuntu yabikoresheje ntatekereza neza, ntakora neza akazi ke ahubwo ubuzima bwe burahangirika.”
Yasabye abitabiriye iri huriro bo mbaraga z’igihugu z’ahazaza, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge bihangira imirimo kuko iyo umuntu ari mu kazi atabona umwanya wo gupfusha ubusa no kubyishoramo.
Karangwa Cassien, umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kicukiro asaba urubyiruko guhindura imyumvire bagakora bagamije kurwanya ubushomeri bushobora kuba intandaro yo kwishora mu biyobyabwenge.
Mu karere ka Kicukiro abagera kuri 64 nibo batashye mu cyiciro giherutse gusoza amasomo yo kugororwa no kwihangira imirimo i Wawa.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri ry’ubuzima na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikonabuhanga bwaragaje ko umuntu 1/15 afata ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Urumogi n’inzoga zisindisha ni byo biza ku isonga mu biyobyabwenge bifatwa n’urubyiruko mu karere ka Kicukiro.
























TANGA IGITEKEREZO