00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Ushinzwe umutekano yiciwe mu kazi n’abanywarumogi biyise “abamarine”

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 10 February 2015 saa 06:32
Yasuwe :

Vincent Ntakiyimana w’imyaka 40 y’amavuko wari Inkeragutabara, yatewe ibuye n’abanywarumogi mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, kuwa 1 Gashyantare 2015 byaje kumuviramo urupfu kuwa 8 Gashyantare.
Mu kiganiro na IGIHE, Jean Bosco Rwambibi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo yatangaje ko Ntakiyima yishwe ari mu kazi n’insoresore zinywa ibiyobyabwenge zamukomerekeje agiye gutabara abo zambuye.
Yagize ati “Hari abagore batambukaga bataka ko bambuwe (…)

Vincent Ntakiyimana w’imyaka 40 y’amavuko wari Inkeragutabara, yatewe ibuye n’abanywarumogi mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, kuwa 1 Gashyantare 2015 byaje kumuviramo urupfu kuwa 8 Gashyantare.

Mu kiganiro na IGIHE, Jean Bosco Rwambibi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo yatangaje ko Ntakiyima yishwe ari mu kazi n’insoresore zinywa ibiyobyabwenge zamukomerekeje agiye gutabara abo zambuye.

Yagize ati “Hari abagore batambukaga bataka ko bambuwe ibintu byabo (amatelefone n’ibikapu) n’abasore baba mu Gashyekero biyise “abamarine”… Ni abanywarumogi bigize ibihararumbo, duhora buri gihe duhangana na bo batega abantu bakabambura.”

Urupfu rwa Ntakiyimana rwababaje benshi dore ko abarukekwaho ngo bahise banarekurwa

Rwambibi yakomeje avuga ko ubwo Ntakiyimana yajyaga gutabara ari kumwe n’abanyerondo mu ma saa moya za nimugoroba kuwa 1 Gashyantare, umusore umwe yamuteye ibuye mu mutwe.

Ntakiyimana yahise ajyanwa ku Kigonderabuzima cya Gatenga, kimwohereza mu bitaro bya Masaka, na byo bimwohereza mu bitro bya Kigali CHUK , ari n’aho yaguye kuwa 8 Gashyantare.

Abari aho Ntakiyimana yashyinguwe kuri uyu wa 10 Gashyantare, batangarije IGIHE ko ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’izo nsoresore zinywa ibiyobyabwenge kimaze kuba agatereranzamba.

Umugore umwe yabwiye IGIHE ati “Birababaje kubona turi mu gihugu gifite umutekano ariko twe tukaba hari aho yaba umugabo, umugore batabasha gutambuka.”

Rwambibi Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, yagize ati “Barafatwa bagera kuri Polisi bugacya babarekuye.”

Yakomeje avuga ko n’abateye ibuye Ntakiyimana na bo bwakeye barekurwa, ariko umwe yongeye gutabwa muri yombi kuwa 9 Gashyantare, ubwo uyu mugabo yari amaze kwitaba Imana. Abandi babiri baburiwe irengero mubo Polisi yari yafashe mbere.

Ntakiyimana yashyinguwe kuri uyu wa kabiri

Abel Uwihoreye, umuvandimwe wa nyakwigendera utuye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, yabwiye IGIHE ko yababajwe n’uko abamuteye ibuye, bagiye gutanga ikirego kuri Polisi i Gikondo bagasanga barekuwe.

Uwihoreye yasabye ko nk’uko umuvandimwe we yakoreraga Umurenge, akagwa mu kazi, wakwita ku mugore n’abana asize, kuko batishoboye, ariko imbere y’abaturage batabaye, Umuyobozi w’Akagari abizeza ko leta izawuba hafi.

Aka gace abaturage batinya kunyuramo kubera insoresore ziyise “abamarine”, inama y’Umutekano y’Umurenge wa Gatenga yanzuye ko hagomba kubaho ubufatanye na Polisi mu kugihashya, hagakorwa umukwabu, hakanakazwa amarondo.

Uretse ibyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo avuga ko hagomba kubaho n’inama n’abaturage baho hafi kuko abateza umutekano muke atari abaturuka ikantarange.

Ako gashyamba kamaze kuba indiri y'abanywi b'urumogi banavugwaho ubugizi bwa nabi

Ntakiyimana yavutse mu 1975 yakomokaga mu Karere ka Rusizi, asize umugore n’abana batanu, akaba ari we wari utungiye umuryango mu Mujyi wa Kigali.

Ako gashyamba Ntakiyimana yakubitiwemo ibuye kamaze kuba indiri y’izo nsoresore zinakora urugomo, dore ko abo bagore bari bahamburiwe batari aba mbere, gusa ngo bikaba bitari bisanzwe ko hari usagiga ubuzima.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages