Urupfu rwa Rtd Capt Butare Moses rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Mata 2019, ubwo abanyerondo babonaga inzu yabagamo ifashwe n’inkongi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatashye ahagana saa kumi z’ijoro anywa itabi, bigakekwa ko ari ryo ryatwitse inzu.
Ati “Yanyuze ku banyerondo ari kunywa itabi aragenda ajya iwe. Abamutabaye basanze matola yari aryamyeho yahiye uruhande rumwe hari n’ibindi bintu byo mu nzu byahiye nawe yapfuye. Birakekwa ko ari iryo tabi yanywaga ryateje inkongi, ariko nta wahita abyemeza kuko haracyakorwa iperereza.”
CIP Umutesi yavuze ko hari n’ibindi bintu bike byafashwe n’inkongi ariko ku bw’amahirwe gaz yari iri muri iyo nzu ntiyaturika.
Butare yabaga muri iyo nzu wenyine kuko umugore n’abana batabanaga.
CIP Umutesi yakomeje agira abantu inama yo kwirinda kunywa itabi bari ku bururi, anibutsa ko inkongi ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera n’ubumenyi buke mu bijyanye no kuzirinda.



















TANGA IGITEKEREZO