00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Yasangiye n’umuntu utaramenyekana apfa ajyanwe kwa muganga

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 4 March 2015 saa 08:36
Yasuwe :

Umukobwa wo mu kigero cy’ imyaka 27, yapfuye ajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK ahagana saa tanu n’ iminota mirongo itatu z’ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu, nyuma yo gusangira n’umuntu utaramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi, yabwiye IGIHE ati:" Uwo mukobwa yasangiraga n’ umuntu utaramenyekana, nyuma y’ igihe gito atangira kumererwa nabi yitaba Imana ageze ahazwi nka Sopetrade mu murenge wa Muhima.’

Umumotari wari utwaye nyakwigendera, Gervais Maniragaba, yabwiye IGIHE ko yari amaze kugeza umugenzi kuri Gikondo Lodge, mu gihe agitegereje undi mugenzi hakaza umusore akamusaba ko niba ari mu kazi yatwara umuntu kwa muganga.

Yagize ati ʺhaje umusore arambwira ngo ngwino nguhe umugenzi, mugeze iruhande nsanga ari kumwe n’ umukobwa yunamye, bansaba kumujyana muri CHUK baranyishyura, mbabaza niba afite mituweli nyakwigendera ambwira ko ayifite, turagenda. ʺ

Maniragaba avuga ko bageze Sopetrade nyakwigendera yatangiye kugira intege nke.
Ahamya ko atari asanzwe azi uwo mukobwa ndetse n’ umusore wamumuhaye ngo amugeze kwa muganga.

Fidele Gatsinzi, wabonye uburyo nyakwigendera yakuwe kuri moto ari na bwo yahitaga ashiramo umwuka, avuga ko yabanje kugira ngo ni akaguru ke kaheze mu nkingi za moto.

Ati ʺ yaje ahetse umuntu ageze hano arahagarara, umushoferi wari mu ivatiri arahagarara amukura kuri moto kuko wabonaga yamwumiye mu mugongo, uwo mushoferi w’ ivatiri yahise yigendera polisi na yo yari hafi aho ihita ihagera.ʺ

Supt. Mbabazi akomeza avuga ko umumotari watwaye nyakwigendera yatawe muri yombi n’ uwarindaga umutekano mu kabari banyweragamo,mu gihe iperereza rikomeje hashakishwa uwo basangiraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages