00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Zabyaye amahari hagati y’ubuyobozi n’umuturage utaka kwangirizwa ubusitani

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 10 January 2022 saa 07:39
Yasuwe :

Hakizimana Fidèle utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama mu Kagari ka Rukatsa arasaba kurenganurwa nyuma yo gusenyerwa ubusitani bw’inzu ye n’ubuyobozi bw’Akagari bushaka gucishamo umuhanda ugana ku isambu y’umuturanyi we.

Hakizimana umaze hafi imyaka ibiri atuye muri aka Kagari, avuga ko ubuyobozi bwaranduye imikindo n’imboga yari yarateye inyuma y’uruzitiro rwe, bukabikora adahari kandi butamuteguje ku itariki 7 Mutarama 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama, Uwamwiza M. Chantal, yavuze ko uyu muturage yubatse ubusitani mu muhanda usanzwe ari nyabagendwa ndetse ko yandikiwe inyandiko eshatu zimusaba gutanga inzira mbere y’igihe, aho kubikora agateramo imikindo n’imboga.

Umujyi wa Kigali ubinyujije kuri Twitter wavuze ko uyu mugabo yafunze umuhanda bityo ko yagombaga gusenyerwa mu gihe yanze gukora ibyo yasabwe.

Hakizimana avuga ko ibyo ubuyobozi buvuga atari byo kuko imbago zerekana aho ubutaka bwe bugarukira yatewe n’ushinzwe ubutaka mu Kagari, zigaragaza ko aho ubuyobozi bwita mu muhanda ari mu butaka bwe.

Ati “Uko ubizi hari umuturage witerera imbago, niba ushinzwe ubutaka yari azi ko aho hantu ari mu muhanda kuki yateye imbago z’aho ubutaka bwanjye bugarukira akazishyira muri uwo muhanda? Njye nasize inzira ijya kuri iyo sambu ariko niba (uwo muturanyi) ashaka umuhanda aragura ubutaka bwawo.”

Uko ikibazo giteye

Hakizimana yaguze isambu n’uwitwa Munyaneza Dennis wari ufite ibibanza bine bifatanye. Icyangombwa cy’ubutaka cy’ibyo bibanza bine cyatanzwe n’Umujyi wa Kigali kigaragaza ko byose bikora ku muhanda.

Munyaneza agurisha na Hakizimana ikibanza (wakwita nk’icya gatatu uvuye ku muhanda mugari) avuga ko habayeho ikosa ubuso bwari bwanditse ku cyangombwa buba bunini ugereranyije n’ubutaka buhari.

Ibi byatumye aho yari yarateganyije nk’umuhanda hongerwa ku kibanza cya Hakizimana kuko yari yarahishyuye, bihita bifungira umuhanda ikibanza kiri munsi y’icye cyagurishijwe k’uwitwa Nkurunziza Alphonse.

Hakizimana avuga ko nubwo Munyaneza yamugurishije ubutaka adasize umuhanda ujya mu kibanza kiri munsi ye we yasize inzira isanzwe y’abanyamaguru nk’uko amategeko abiteganya.

Itegeko No 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka, ingingo ya 38 rivuga ko nyir’ubutaka atagomba kubangamira uburenganzira bw’abandi bityo ko agomba gutanga inzira y’amaguru igera mu kwabo igihe nta handi bafite ho kunyura, gusa ku zindi nzira bikorwa ku bwumvikane bw’impande zombi.

Munyaneza yabwiye IGIHE ko yagiranye inyandiko na Hakizimana babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Nshuti ibi bibanza biherereyemo, isaba ko akosoza icyemezo cy’ubutaka, bagasiga umuhanda wa metero esheshatu ariko akamwishyura aho hantu.

Ati “Izo metero (zirengaho zikagera mu muhanda) narazimwishyuye ku kindi kibanza, n’aho yubatse ni muri izo metero. Umuhanda urahari winjira mu kibanza cye ukaninjira mu kindi.”

Hakizimana we avuga ibi ari ibinyoma. Ati “Ubwo butaka ntabwo yansubije, njye icyo nshaka ni iki, niba yarangurishije metero kare 400 ni urugero nazane abatekinisiye bampimire metero kare 400 kuri ‘GPS’ ahasigaye azahatware bahashyire umuhanda.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Kagarama yavuze ko ku wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 ubuyobozi buzajya gukemura ibi bibazo.

Yagize ati “Iki kibazo cy’inzira kiri gukemurwa n’inzego zibishinjwe. Kuwa Kabiri itsinda rivuye ku Mujyi wa Kigali n’irivuye ku Karere bazaza kugira ngo babihe umurongo. Bazaza bitwaje na GPS kugira ngo bongere bapime kuko n’ubushize bari bapimye bamwereka ko atagomba gufunga umuhanda.”

Hakizimana avuga ko ari kurenganywa kuko agura ubutaka n’aho bavuga ko ari umuhanda yahaguze. Asaba ko ubuyobozi buzaza gukemura iki kibazo bwazana na Munyaneza wagurishije ubutaka akabisobanura neza.

Hakizimana yari yarateye ubusitani inyuma y'uruzitiro rwe
Ubwo busitani bwari bwubatse inyuma y'uruzitiro rw'inzu ya Hakizimana (ibumoso)
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko mu gihe uyu mutarage yanze gutanga umuhanda nk'uko yabisabwe ubuyobozi bufite uburenganzira bwo kubyikorera
Ikibanza cya Hakizimana ni iki kiri muri 2322 aho icyangombwa cy'ubutaka kigaragaza ko umuhanda ugera mu kibanza cy'umuturanyi we gusa we akavuga ko ibyangombwa bitigeze bikosorwa nk'uko byanditswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages