00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KIFC igiye kwakira ishoramari rishya riturutse muri Luxembourg na Suède

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 23 February 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Ihuriro Mpuzamahanga rya Serivisi z’Imari rya Kigali, KIFC (Kigali International Finance Center) ryatangaje ko riri kwitegura kwakira ishoramari riturutse mu bihugu bya Luxembourg na Suède, rishobora kugera mu Rwanda muri uyu mwaka.

KIFC ni Ihuriro rigamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ishoramari ku Mugabane wa Afurika, aho ryakira ibigo by’imari byifuza gufungura imiryango mu Rwanda.

Nk’uko tubikesha The Africa Report, ibigo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga bikomeje kwerekana inyota yo kugana isoko ry’u Rwanda, ndetse ni muri urwo rwego ikigo cy’ishoramari cyo muri Luxembourg kiri kwifuza gushinga imizi mu Rwanda.

Amakuru avuga ko iki kigo cy’ishoramari kizaba gifite intego yo gushora mu mpapuro mpeshamwenda z’ibigo by’ubucuruzi biri mu cyiciro cy’ibito n’ibiciriritse muri Afurika. Iki kigo gishobora gushinga ishami ryacyo mu Rwanda mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka.

Ku rundi ruhande, ikigo cyo muri Suède kizashinga ishami mu Rwanda aho kizaba gifite intego yo gushora mu bigo by’ubucuruzi bitangiye vuba. Byitezwe ko uyu umushinga ushobora kuzatangazwa mu Nama izahuza abakuru b’ibihugu biri muri Commonwealth (CHOGM) itegerejwe i Kigali muri Kamena.

KIFC yatangiye ibikorwa byayo mu 2020, ifite intego yo guhindura u Rwanda icyicaro cy’ishoramari ku Mugabane wa Afurika. Mu Ukwakira umwaka ushize, KIFC yagiranye amasezerano na Luxembourg yari agamije gushyiraho imikoranire hagati y’impande zombi.

Aya masezerano, nk’uko byatangajwe na Ntoudi Mouyelo Ushinzwe Ishoramari muri KIFC, niyo yabaye umusingi wo gukurura ishoramari riturutse muri Luxembourg. Muri aya masezerano, hakubiyemo ingingo yo gukuraho kwishyura imisoro inshuro ebyiri hagati y’ibihugu byombi. Mu Ukuboza umwaka ushize, u Rwanda rwari rwasinye amasezerano ameze nk’aya n’u Bushinwa.

Kugira ngo u Rwanda rubashe kuba igicumbi cy’ishoramari ku Mugabane wa Afurika, bisaba ko rushyiraho ingamba zikakaye zituma rukurura ibigo by’imari. Zimwe muri izo ngamba harimo kugabanya imisoro ku bigo by’imari bishinze amashami mukuru mu Rwanda.

Mouyelo yatangaje ko izi ngamba ziri gutanga umusaruro kuko abayobozi b’ibigega by’ishoramari hirya no hino muri Afurika y’Amajyepfo na Afurika y’Iburengerazuba bakomeje kubaza amakuru ku byangombwa bikenewe kugira ngo bashinge amashami y’ibigo byabo mu Rwanda.

Byitezwe ko kugera muri Kamena uyu mwaka, abayobozi bashya b’ibigo by’ishoramari baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika bazashyira ibiro byabo mu Rwanda. Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko hari abayobozi b’ibigega by’imari barimo kwimukira mu Rwanda bavuye mu bihugu nka Mauritius, icyiciro cya mbere cy’abo bayobozi gitegerejwe mu Rwanda nibura mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka.

Mouyelo yavuze ko u Rwanda rwifuza kuba Umujyi uhuza abantu bafite impano zitandukanye, ati “Ntabwo [u Rwanda] ari ahantu h’inzira gusa, ni ahantu hahurira abantu bafite impano zitandukanye.”

U Rwanda rworoheje amategeko y’imisoro agamije kurufasha gukurura ishoramari, ronoroshya amategeko agamije kwandikisha ibigo by’ishoramari n’arebana n’ibihano.

Muri Gashyantare 2021, u Rwanda rwashyizeho itegeko rigamije guteza imbere ishoramari rirebana n’imikoreshereze y’inyungu ndetse n’inyungu zishyurwa ku nguzanyo.

Ku bigo byashoye imari mu nzego zirimo ingufu, inganda, ubuzima n’ikoranabuhanga, nabyo ntabwo bizajya byishyura umusoro mu gihe cy’imyaka irindwi.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, KIFC yakiriye ishoramari rya miliyoni 250$ ryashyizwe mu Kigega Virunga Africa Fund I, cyashyizwemo amafaranga n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ndetse n’Ikigo cy’Ishoramari cya Qatar (QIA).

Muri Gashyantare nabwo iki Kigo cyakiriye ishoramari rya miliyoni 50$ ry’Ikigega kigamije gushora mu rwego rwa ‘fintech’ cy’umushoramari Vusi Thembekwayo ukomoka muri Afurika y’Epfo. Iki Kigega gifite intego yo kuzakusanya amafaranga ari hagati ya miliyoni 100$ na miliyoni 120$.

Mouyelo yavuze ko icyemezo cya Thembekwayo cyo gushinga Ikigega cya MyGrowthFund Venture Partners mu Rwanda, kigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera muri uru rugendo. Iki Kigega ni cyo cya mbere kizibanda kuri ‘fintech’ muri Afurika.

Uretse gukurura ishoramari riturutse ku yindi migabane, KIFC inafite intego “Kuba igicumbi cy’ishoramari rya Afurika,” nk’uko Mouyelo yabitangaje. Ibi kandi bikazajyana n’uko u Rwanda ruzaba umuyoboro ku Banyafurika bifuza gushora imari ku yindi migabane y’Isi, bitewe na gahunda yarwo y’imisoro, uburyo rwubahiriza amategeko mpuzamahanga ndetse n’uburyo rugenzura imitungo y’ibigo bikorera mu Rwanda.

Ntoudi Mouyelo Ushinzwe Ishoramari muri KIFC yavuze ko u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy'ibigega mpuzamahanga by'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages