00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye mu murenge wa Kigali ntibariyumvamo ubunyakigali

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 21 October 2014 saa 07:27
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bemeza ko nyuma y’aho umurenge wabo ushyiriwe mu duce tugize umujyi hari abatari bisanga mu kwitwa abanyamujyi bitewe batagira ubwiherero cyangwa bakabutira.
Baganira na IGIHE bamwe mu batuye muri uyu murenge wa Kigali mu Kagari ka Mwendo, bavuga ko impamvu bemeza ko hari abatisanga mu kwitwa abanyamujyi ari uko hari bamwe muri bo bagitira ubwiherero yewe n’ababufite bakaba bafite ubutujuje ubuziranenge. (…)

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bemeza ko nyuma y’aho umurenge wabo ushyiriwe mu duce tugize umujyi hari abatari bisanga mu kwitwa abanyamujyi bitewe batagira ubwiherero cyangwa bakabutira.

Baganira na IGIHE bamwe mu batuye muri uyu murenge wa Kigali mu Kagari ka Mwendo, bavuga ko impamvu bemeza ko hari abatisanga mu kwitwa abanyamujyi ari uko hari bamwe muri bo bagitira ubwiherero yewe n’ababufite bakaba bafite ubutujuje ubuziranenge.

Abaturage babishimangira bitewe n’uko hari bamwe muri bo basa nk’aho bifashije banafite inzu zikodeshwa ariko bakaba batazubakira ubwiherero ku buryo hari n’ababifite bakabugirira umwanda ukabije.

Habamenshi Viateur uri mu kigero cy’imyaka 34 y’amavuko utuye Kagari ka Ruriba mu murenge wa Kigali , yabwiye IGIHE ko ahangayikishijwe cyane n’inzu akodesha itagira ubwiherero bwujuje ubuziranenge.

Yagize ati “ Njye naje muri iyi nzu nta bwiherero ifite ku buryo no kugira ngo mbone aho kwituma najyaga kubutira mu baturanyi ari nabyo byaje gutuma nyuma nanga ko nasuzugurwa nicukurira ubwanjye bwa metero imwe bwo kuba bumfashije mu gihe ngikodesha aha”.

Habamenshi akomeza avuga ko yasabye nyir’inzu ko yabumwubakira akamubwira ko niba adashoboye kuba muri iyo nzu yazashakisha indi.

Uretse kuba hari Abanyakigali benshi bashobora gutangazwa n’uko ubwiherero bwa Habamenshi bufite metero imwe, ubwiherero bwe bunatangaza benshi bitewe n’uko butanasakaye kandi bwubakishijwe ibiti bibiri ku buryo kubagira isereri nta washobora gupfa kubukoresha.

Undi ukodesha muri uyu murenge utarashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE ko n’inzu nyinshi zifite ubwiherero ziba zibufite kure ugereranije n’aho abantu batuye.

Yagize ati “ Erega aha haracyari mu cyaro kuko nkatwe ubwiherero bwacu buri kure agureranije n’aho ntuye ku buryo iyo ari nijoro nikemurira mu kadobo cyangwa mu ibesani mu gitondo nkaba aribwo nzinduka njya kumena umwanda muri ubwo bwiherero”.

Yakomeje avuga ko impamvu akora ibyo ari uko aba atinya ko hari ikibazo yahura nacyo mu gicuku agahitamo kwifasha atyo.

Yongeyeho ko uretse kuba inzu nyinshi zo mu murenge wa Kigali nta bwiherero zigira na bamwe mu bahatuye nta suku bakunze kugirira ubwiherero bwabo kuko usanga ubwinshi buba bwarandujwe.

Gusa bamwe mu batuye muri uyu murenge wa Kigali cyane cyane mu Kagari ka Mwendo, bavuga ko hari n’abajya gutira ubwiherero mu baturanyi babo.

Mukadovire Josephine utuye mu mudugudu wa Mwendo yemereye IGIHE ko benshi mu baturanyi be bamutira ubwiherero

Ati “ Njye sinavuga ko mfite ubwiherero bwujuje ubuziranenge 100% ariko aha iwacu ndi mu mabufite kuko benshi mu baturanyi banjye bakoresha ubu bwanjye bitewe n’uko ntabwo bagira”.

Avuga ko impamvu ubwiherero bwe nta suku iburangwamo atari uko atabwitaho ahubwo avuga ko biterwa n’uko bukoreshwa n’abantu benshi batandukanye biganjemo abaturage baba baje kuvoma ku iriba aturanye naryo.

Nyagahinga Jonathan umuhazibikorwa w’Akagari ka Mwendo, we yemeza ko n’ubwo abaturage benshi nta bwiherero bagira n’ababufite bari kubakangurira kubugirira isuku.

Yagize ati “ Rwose nibyo ubwiherero bw’abaturage b’aha bwinshi nta buziranenge buba bwujuje kuko usanga bwubakishijwe ibiti kandi bishaje butanasakaye, nta n’isuku iburangwamo ku buryo hari n’igihe umuntu akeka ko bwandujwe n’abana kandi ari abantu bakuru”.

Nyagahinga Jonathan yakomeje avuga ko muri ibi bihe ubuyobozi bw’akagari ka Mwendo buri gushishikariza abaturage bose kugira ubwiherero bwujuje ubuziranenge ku buryo ubwiherero bwose bugomba gusakarwa kandi bunakoze neza ndetse bukaba butagomba kuba hafi y’ahatekerwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages