Ni igikorwa cyateguwe na Banki y’Ubucuruzi ya Access Bank Plc binyuze mu ishami ryayo ryita ku bagore, Maternal Health Care ifatanyije n’Ikigo cy'Igihugu cyo gutanga amaraso, Inzira Collect na Iby’Iwacu.
Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Rengera ubuzima bw’umubyeyi, tanga amaraso, tanga ubuzima.’ Kigamije gukusanya amaraso azahabwa abantu bayakenera cyane cyane abagore babyara bakagira ikibazo cyo kuva.
Uwari uhagarariye Umuyobozi wa Access Bank Rwanda mu itangizwa ry’iki gikorwa, Natacha Sandrine Umuhoza, avuga ko hejuru y’akazi bakora nka banki bagira n’ibindi bikorwa bifasha igihugu bakora.
Yakomeje avuga ko nka banki bahisemo gutera igikorwa cyo gutanga amaraso inkunga kuko bemera ko umuntu atatera imbere adafite ubuzima bwiza.
Yagize ati “Iki gikorwa twahisemo kukinyuza mu ishami tugira muri Access Bank kubera ko twatekereje tugasanga abagore bari mu bantu bakenera amaraso kenshi, cyane mu gihe babyara bakunze kugira ibibazo bitandukanye bituma bakenera amaraso, kandi kugira ngo umuntu atere imbere agomba no kuba afite ubuzima buzira umuze.’’
Iki gikorwa cyo gutanga amaraso kizamara iminsi itatu aho kizarangira ku wa 4 Nzeri 2020.
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cyo gutanga amaraso, Dr. Gatare Swaibu, yashimye ubufatanye bwa Access Bank muri iki gikorwa cyo gutanga amaraso.
Yagize ati “Iki gikorwa cyasaga naho cyahagaze kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, gusa nyuma twaje gusanga gikenewe twifatanya n’abafatanyabikorwa mu ishami rya Access Bank Rwanda, ryita ku bagore kugira ngo iki gikorwa kibashe kuba.”
Bitewe n'icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa byo gutanga amaraso mu mashuri n'insengero byarahagaze kubera ko byafunzwe ariko ahandi byarakomeje nk'uko bisanzwe.
Umuyobozi wa Ibyiwacu, Umulisa Fiona Cecile, avuga ko Abanyarwanda bakwiriye kurushaho kugira umuco wo gutanga amaraso kuko batayatanze nta handi yava kandi akenerwa na benshi.
Umwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga amaraso, Akingabire Marie Claire, avuga ko gutanga amaraso ari igikorwa akora yishimiye kuko yabonye umuntu abantu benshi babura ubuzima kubera kubura amaraso bikamutera agahinda.
Mu butumwa bwe yashishikarije abandi gutanga umusanzu muri iki gikorwa cy’ubutwari bagatanga ubuzima ku bandi.









Amafoto: Igirubuntu Darcy




Ibitekerezo 0