00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: 214 bazatanga amakuru ku biyobyabwenge bazahembwa amagare

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 10 August 2013 saa 10:45
Yasuwe :

Abantu 214 bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, haniyongereyeho n’inzererezi bakomoka mu karere ka Kicukir, bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatwa mu gihe cy’icyumweru kimwe ku bufatanye bw’abaturage na polisi. Abo bafashwe babwiwe ko bazahabwa ibihembo birimo amagare, nibaramuka batanze amakuru ku hacururizwa n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Abafashwe bari mu karere ka Kicukiro guhera tariki ya 2 kugera ku ya 8 Kanama 2013. KubataGutabwa muri yombi (…)

Abantu 214 bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, haniyongereyeho n’inzererezi bakomoka mu karere ka Kicukir, bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatwa mu gihe cy’icyumweru kimwe ku bufatanye bw’abaturage na polisi. Abo bafashwe babwiwe ko bazahabwa ibihembo birimo amagare, nibaramuka batanze amakuru ku hacururizwa n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Abafashwe bari mu karere ka Kicukiro guhera tariki ya 2 kugera ku ya 8 Kanama 2013. KubataGutabwa muri yombi by’abo bantu, byaje bikurikira icyemezo cy’inama y’umutekano y’Akarere ka Kicukiro, cyafashwe tariki ya 2 Kanama, cyo gufata abanyabyaha batandukanye harimo abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’inzererezi.

Guta muri yombi abo bose byakozwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, abaturage ndetse na Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro.

Abafatiwe mu karere ka Kicukiro bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2013, bahurijwe hamwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kicukiro. Bagejejweho ubutumwa bubakangurira kureka ibiyobyabwenge, bakibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo biteze imbere.

Abacururiza mu mihanda na bo bakanguriwe kugana amasoko bubakiwe, ndetse bakaba banasezeranyijwe ko bazanasonerwa imisoro mu gihe cy’amezi atandatu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali SSP Urbain Mwiseneza, yashimiye abaturage kuba bakomeje gufatanya na Polisi kugira ngo abanyabyaha bafatwe, bityo bakagarurwa mu murongo mwiza.

Yavuze ko ubufatanye nk’ubwo buzakomeza kandi ko Polisi itazahwema gufata abadashaka kubahiriza amategeko y’igihugu, avuga ko uruhare rw’abaturage rukenewe kugira ngo abo banyarwanda na bo bagaruke mu muryango nyarwanda, baharanira kuba inyangamugayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage, we yabwiye abafatiwe muri ibyo bikorwa ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi, haba ku buzima bwabo ndetse no ku iterambere ry’igihugu muri rusange. Yabashishikarije ko bagomba kubireka ahubwo bakajya batanga amakuru.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yabasezeranyije ko nibahinduka bakajya batanga amakuru afatika azatuma habaho gukumira no kurwanya ibyaha, bazabishimirwa ku buryo abazaba ku isonga bazahembwa amagare, telefoni n’ibindi.

Si muri Kicukiro gusa abanyabyaha nk’abo bahagurukiwe, kuko hari hashize iminsi mike no mu karere ka Nyarugenge abandi 117 bafashwe bakekwaho kunywa ibiyobyabwenge no kubicuruza, ndetse icyo gihe hanafashwe n’abajura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages