00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ba Sheikh bahuriye mu nama idasanzwe yo kurwanya iterabwoba

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 29 January 2016 saa 08:37
Yasuwe :

Aba Sheikh 42 bo mu Rwanda bahuriye mu nama idasanzwe igamije kurwanya abafite imigambi yo guhembera no guha icyuho iterabwoba rimaze iminsi rivugwa mu bayisilamu bo mu Rwanda, nyuma y’aho umwe mu bayoboke b’iri dini agaragaye mu migambi yo gufatanya n’umutwe wa Islamic State.

Iyo nama yabaye kuwa 28 Mutarama nyuma y’aho mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2016, Polisi yarashe umuyisilamu witwa Muhammad Mugemangango wari ufungiye kuri station ya polisi i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ubwo yagerageza gutoroka, bimuviramo gupfa mu gihe yari akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Aba ba sheik barebeye hamwe ibibazo rusange bigaragara mu ivugabutumwa ndetse banagaruka ku kibazo cy’imyumvire y’ubutagondwa igaragara kuri bamwe mu bayisilamu mu Rwanda cyane cyane urubyiruko.

Bimwe mu byanenzwe n’abari muri iyo nama, harimo guhamagarira no gukangurira urubyiruko kujya mu kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba, gusohora inyandiko n’ibiganiro birimo inyigisho zibiba urwango hagati y’abayisilamu n’abo badahuje imyemerere, kwigomeka ku buyobozi bw’abayisilamu no gutesha agaciro abamenyi b’idini.

Nzanahayo Kassim, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aba-Sheikh mu Rwanda yabwiye IGIHE ko bateguye iyo nama idasanzwe kugira ngo baganire ku butagondwa buvugwa mu bayisilamu bo mu Rwanda kuko basanze ari ibitekerezo bibi bishobora kugira ingaruka ku idini no kumutekano w’igihugu.

Yagize ati “Ni ukugira ngo turwanye ibi bitekerezo by’iterabwoba mu bayisilamu bo mu Rwanda cyane cyane duhereye mu rubyiruko kuko twasanze ababyigisha atari aba-Sheik bo mu gihugu, ahubwo ari abantu baturuka hanze bagiye bazana ibyo bitekerezo by’umwanda.”

Yakomeje avuga ko bafashe ingamba zo kwigisha abayisilamu ko ibyo ari ibitekerezo bidafitanye isano n’ubuyisilamu kuko n’ubikora abatandukanye cyane n’inshingano z’ubuyisilamu.

Aba-Sheikh bari mu nama idasanzwe

Mufti Kayitare Ibrahim, yavuze ko iyo nama idasanzwe yabereye mu muhezo bayiteguye mu rwego rwo kugira ngo bahuze ibikorwa n’ingamba ndetse n’ibitekerezo mu ba-Sheikh kugira ngo barebe uko bahuriza hamwe imbaraga mu guhashya iyo myumvire idahwitse.

Ati “Ni ukugira ngo turebere hamwe uko twarandura ingengabitekerezo y’iterabwoba mu bayisilamu mu rwego rwo kugira ngo dushobore gufata ingamba na gahunda zitandukanye zizadufasha kurandura burundu ibitekerezo by’iterabwoba mu bayisilamu bo mu Rwanda.”

Abari mu nama bemeje ko nta muntu uzongera gukoresha igiterane cy’ibwirizabutumwa nta cyangombwa yahawe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) mu rwego rwo kugira ngo hakumirwe inyigisho z’ingengabitekerezo by’iterabwoba zishobora kuba zitangirwa muri ibi biterane rimwe na rimwe mu ibanga.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aba-Sheikh mu Rwanda, Nzanahayo Kassim
Aba- Sheikh bakoze inama idasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages