.Amaze 42 nta musore cyangwa umugabo wari wamutereta
. Ababazwa n’uko agejeje ku myaka 42 akiri isugi
. Afite ubwoba bw’uko azahambanwa ikara
. Arasaba ubufasha buri wese ubishoboye
Uretse no kutabona uwo barwubakana, Nyanzira Alexia w’imyaka 40 uvuka mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko mu buzima bwe nta muhungu uramwegera amuterereta, ngo nibura ibyo kubana byange ariko banakundanye.
Ibyo ngo bituruka ku burwayi bw’ukuguru amaranye igihe kitari gito butuma nta musore cyangwa umugabo utinyuka kumutereta.
Nyanzira ni umukobwa w’igikara mugufi ufite imisatsi y’umwimerere, iyo umureba ubona ababajwe n’uburyo ukuguru kwe kwabyimbye cyane.
Iyo muganira ntaguhisha imibereho ye, ingorane ahura nazo n’uburyo nta kintu kimubabaza mu buzima bwe nk’ukuntu kuva yamenya ubwenge nta musore cyangwa umugabo wari wamubenguka ngo amuterete.
Ababazwa no kuba agejeje ku myaka 42 akiri isugi
Nyanzira yagize ati “Nonese uragira ngo kuba nta musore kuva navuka wari wambwira ko ankunda cyangwa yifuza ko twabana nk’abandi bakobwa biranshimisha? Yego nta muntu wanga kuba isugi ariko ubusugi bw’imyaka 42 ni ikibazo gikomeye kandi cyane, n’uko nta kundi nyine nabigenza ariko birambabaza pe!”
Afite ubwoba bw’uko azahambanwa ikara
Nyanzira yavuze ko nta kintu kimutera agahinda nko kuba ashobora kuzapfa nta mwana asize ku Isi bitewe n’uko uburwayi bw’ukuguru afite butuma nta mugabo uba usha kumwikoza.
Yagize ati “None se ari nkawe ugejeje ku myaka 42 nta musore cyangwa umugabo wari wakubwira ko agukunda kandi ari amagambo umuntu abwirwa agifite imyaka cumi n’ingahe wabyishimira koko? Nyine ubu mba mfite impungenge z’uko nshobora kuzahambanwa ikara wa mugani w’Abanyarwanda.”
Nyanzira yakomeje avuga ko kubera uburyo ukuguru kwe gutuma ahora ahabwa akato bitewe n’uburyo kwabyimbye, hari igihe yifuje ko abaganga baguca kuko kwabananiye ku kuvura ariko barabimwangira.
Asaba ubufasha kuri buri muntu
Uyu mukobwa Nyanzira asaba abagiraneza bose bafite uko bamufasha ngo avurwe uku kuguru kwananiye abaganga, kumufasha kugira ngo na we agerageze kureba icyo yakora kimutunga nk’abandi.
Yagize ati “Nk’ubu mbonye abantu bamfasha wenda nkajya hanze bakamvura nkakira iyi ndwara yamfashe mfite imyaka 12, sinzi uko nakwishima kuko ubu mba mbona nta kindi ntegereje uretse urupfu kubera ko abaganga bose bo mu Rwanda bananiwe kumvura no kumenya indwara ndwaye iyo ariyo.”



















TANGA IGITEKEREZO