00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abacuruzi ba Kargazok ntibakozwa amabwiriza ya RBS

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 10 May 2013 saa 09:57
Yasuwe :

Bamwe mu bacuruzi n’abavuzi ba gakondo, bari bahagaritswe by’agateganyo, nyuma yaho inzego zibishinzwe zisanze bavanga ubuvuzi n’ubucuruzi bw’umuti witwa Kargazok, kandi bagaha abantu uyu muti batabapimye ngo bamenye icyo barwaye. Mu gihe kitarenze amezi abiri bahagaritswe ubwo bucuruzi bwongeye kugaragara ku isoko.
Tariki ya 20 Gashyantare 2013, Minisiteri y’Ubuzima, umujyi wa Kigali bafanyije n’ihuriro ry’abavuzi gakondo, bafashe icyemezo cyo gufungira by’agateganyo bamwe mu bavuzi (…)

Bamwe mu bacuruzi n’abavuzi ba gakondo, bari bahagaritswe by’agateganyo, nyuma yaho inzego zibishinzwe zisanze bavanga ubuvuzi n’ubucuruzi bw’umuti witwa Kargazok, kandi bagaha abantu uyu muti batabapimye ngo bamenye icyo barwaye. Mu gihe kitarenze amezi abiri bahagaritswe ubwo bucuruzi bwongeye kugaragara ku isoko.

Tariki ya 20 Gashyantare 2013, Minisiteri y’Ubuzima, umujyi wa Kigali bafanyije n’ihuriro ry’abavuzi gakondo, bafashe icyemezo cyo gufungira by’agateganyo bamwe mu bavuzi n’abacuruzi bavanga ubuvuzi n’ubucuruzi bw’umuti witwa Kargazok, nyuma yo gusanga baha abantu uyu muti batabapimye ngo bamenye icyo barwaye.

Nyuma y’igihe kitarenze amazi atatu gusa babujijwe gucuruza Kargazok, bamwe mu bayicururiza Nyabugogo mu nzu z’amashyiramwe barongeye barayicuruza, aho usanga aho bacuriza hameze nk’akabari.

IGIHE twasuye umwe mu bavuzi ba gakondo, Maniraguha Martin ukorera mu murenge wa Kimisagara hafi ya Gare ya Nyabugogo. Iyo uhageze usanga aho avurira ntaho hatandukaniye n’akabari, kuko umuntu wese aza bagahita bamuha igikombe cyuzuye uyu muti batabanje no kumupima ngo bamenye icyo arwaye.

Bamwe mu bo twasanze ku ivuriro rya Maniraguha, umwe muri bo yagize ati ’’Kargazok bambwiye ko itere akanyabugabo mu gihe cyo gutera akabariro. Ubusazwe njye ndi umushoferi, iyo ntayinyoye, ngera mu rugo bikananira da! Ubu ndagura n’iyo gutahana mu rugo.’’

Ubwo twaganiraga na Maniraguha Martin kuri terefoni yagize ati ”Ubu ndi Umuyobozi w’ikigo cyanjye. Umunyamakuru ushaka amakuru wese agomba kujya yandika avuga icyo ashaka, tukamwerera cyangwa tukamuhakanira.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe na RBS, badutangarije ko batunguwe no kumva ko hari abantu bongeye gucuruza Kargazok, kandi bari babafungiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange yagize ati “Ntawe bigeze baha icyemezo cyanditse ngo yemerewe gucuruza icyo kinyobwa. Ubwo tumenye ko hari abihaye uburenganzira bwo kongera kugicuruza, tugiye kongera kubikurikirana.”

Bizimana Shukuru umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe ubuziranenge, yatangarije IGIHE ko abongeye gucuruza Kargazok ntawabahaye uburengazira.

Yakomeje adutangariza ko mu bayicuruzaga barenga 50, abantu babiri bonyine ari bo bamaze gusaba uburenganzira kandi na bo ngo ntibarabuhabwa kuko basanze Kargazok zabo zidakoze kimwe.

Shukuru yagize ati ’’ntabwo turwanya Kargazok, ariko turashaka ko bikorwa mu mucyo. Niba ari umuti wujuje ubuzirange, utagira ingaruka ku baturage twatanga uburenganzira bwo kuwucuruza.’’

Ibipimo byatanzwe n’ikigo cy’Igihugu gishizwe Ubuziranenge bigashyirwa ku mugaragaro tariki ya 17 ukuboza 2012, byagaragaje ko muri Kargazok harimo umusemburo ungana na 5,2.

Kargazok cyangwa Kombucha, ubusazwe bivugwa ko uvura indwara zitandukanye, harimo kongerera abagabo imbaraga zo gukora imibonano mpuzabitsina ku bazibuze, ukongerera n’abagore ububobere n’ibindi bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages