Mu ruzindiko abadepite baturutse mu Buholandi barimo mu Rwanda, basuye Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, berekwa imikorere y’Abunzi n’urwego rumwe rufashwa n’Inkunga itangwa n’icyo gihugu kugira ngo barebe ibyo bagezeho.
Dr.Nkurunziza Emmanuel, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Umutungo Kamere n’umubitsi mukuru w’impapuro mpamo z’ubutaka, yatangaje ko abo badepite banyuzwe n’uburyo inkunga batanga ikoreshwa kandi ko bahisemo Kimironko nk’Umurenge abunzi baho bakora neza cyane.
Dr Emmanuel ati “u Buholandi ni igihugu dufatanya mu bikorwa bitandukanye aho batanga inkunka ikoreshwa mu by’ubutaka, basuye Umurenge wa Kimironko bareba imikorere y’urwego rw’ubutaka ku mirenge ndetse n’imikorere y’abunzi, kuko inkunga batanga igera no mukongera ubushobozi bw’abunzi.”
Yakomeje avuga ko inkunga y’u Buholandi yatangiye mu mwaka wa 2008, kuri ubu ikoreshwa mu guhugura abunzi no kubabonera ibikoresho, guhemba ba noteri b’ubutaka ku mirenge, ndetse ikaba yaranakoreshejwe mu kubarura ubutaka mu Rwanda hose.
Ati “Twahereye ku karere dushyiraho ba noteri b’ubutaka, inkunga y’abaholandi yatumye dushyiraho na banoteri b’ubutaka ku mirenge, inkunga yabo idufasha mu ku bahemba (ba noteri) no kubaha ibikoresho ndetse no kubongerera ubushobozi.”
Annie Kairaba, Umuyobozi w’Umushinga Rwanda Initiative for Sustainable Development (RISD), ufite aho uhurira no gukemura ibibazo by’abaturage mu bufatanye n’abunzi, yagize ati “u Buholandi ni abafatanyabikorwa bacu kandi b’igihugu , mu turere 11 dukoreramo hirya no hino mu gihugu, dukoresha inkunga yabo ni yo mpamvu baje kureba imikorere yacu.”
Yongeyeho ati “Batubwiye ko bazabwira abadepite b’iwabo kuzongera inkunga mu rwego rw’ubutabera kugira ngo urwo rwego rutere imbere kandi rwegere abaturage cyane.”
Abadepite baturutse mu Buholandi bamaze kugaragarizwa imikorere y’abunzi n’uburyo imanza zijya mu nkiko zisanzwe ari nkeya cyane ukurikije n’iziba zaciwe, bijeje ko bazageza ku badepite b’iwabo baje bahagarariye ko bakwiye kongera inkunga yabo mu butabera kugirango bukomeza gukorwa neza kandi mu nzego zo hasi.
Mu myaka itatu ishize, mu turere 11 umushinga RISD ukoreramo hagararaye ibibazo bishingiye ku butaka bisaga 6,000 maze ibigera ku 5,404 byose bikemurwa n’abunzi, ibisigaye aba ari byo bigezwa mu nkiko zisanzwe.
Mu murenge wa Kimironko gusa, ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka byagaragaye uko ari 335 mu myaka itatu ishize, ibigera kuri 208 byakemuwe neza n’abunzi akaba ari yo mpamvu abo badepite basuye uwo murenge.
Tombola Felicie
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO